Kabale: Umugore yicishije umugabo we isuka

Sangiza iyi nkuru

Polisi muri Kabale irimo gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo w’imyaka 40 wishwe n’umugore we.

Umugabo witwa Gidion Mbabazi wari utuye mu gace ka Ahakabungo, Sub- county ya Rubaya muri District ya Kabale, muri Uganda, bivugwa ko yicishijwe isuka n’umugore we witwa Adrine Bebwine uzwi ku izina rya Musinguzi w’imyaka 35 y’amavuko, mu ijoro ryakeye ryo ku wa 12 Ukwakira 2018.

Nk’uko ikinyamakuru chimpreports kibitangaza, ngo Mbabazi yatashye mu rugo yasinze, yasanze abo mu rugo basinziriye, bahita babyuka intonganya ziratangira ubwo.

Bitangazwa ko Mbabazi yafashe isuka ashaka kuyikubita umugore, ariko kubera imbaraga nke yari afite kubera ubusinzi, umugore arayimwaka ahita ayimukubita.

Umuvugizi wa Polisi muri Kigezi, Elly Mate yagize ati “Bebwine yishyikirije umuyobozi muri ako gace witwa Christmas Twebaze amubwira ko yishe umugabo we, na we aramushorera amugeza kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubaya”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *