Umuhanzi Desire Luzinda wo muri Uganda atangaz ako ubwo yari atwite akiri ku ntebe y’ishuri, yahabwaga akato n’abandi bana biganaga.
Ku wa 11 Ukwakira 2018, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’umukobwa ku Isi yose, nibwo Desire Luzinda yatanze impanuro ku bana b’abakobwa, abakangurira kwirinda icyabagusha mu mutego wo gutwara inda itateguwe, ahereye ku buzima busharira yaciyemo.
Yagize ati “Uyu munsi nshobora kwiha icyo nkenera cyose, mfite iPhone imfasha gufata amafoto yanjye, nshobora kujya mu iduka iryo ariryo ryose nkaguramo umwambaro, gusa najyaga nibwira ko byoroshye.
Mu mwaka wa 2003, natwaye inda ubwo nari ndi mu mashuri yisumbuye, byari ibihe bikomeye byo kuba nakwita ku ruhinja, nta kundi nari kubigenza, naretse umwana arakura mu nda.
Umunsu ku wundi, ubwo inda yanjye yari imaze kugaragara, abari inshuti zanjye zo mu ishuri batangiye kumpa akato, batangira kunyita amazina, abandi bakamba hafi ariko biza kugera aho bitari bikinkundira kuba naba mu kigo”.
Desire Luzinda ni umuhanzi uzwi muri Uganda, mu mwaka wa 2014, akaba yaravuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma yaho umusore bakundanaga wo muri Nigeria, ashyiriye amafoto ye hanze yambaye ubusa.
Luzinda waje kwigamba ko nubwo atari yorohewe n’inzego z’umutekano n’umuryango kubera ayo mafoto, ngo byamufashije kumenyekana cyane hirya no hino ku Isi. Kugeza magingo aya, Luzinda afite umwana umwe, Michelle.



