Mu kagari ka Rugenge, umurenge wa Muhima, hari umugabo wakoraga umurimo wo kwikorera imizigo (umukalani) warembeye mu nzu, nyuma bamwe mu baturage bashaka guteranya amafaranga ngo asubizwe iwabo mu majyepfo, ariko umujyanama w’ubuzima ababera ibamba ngo abanze avuzwe.
Uyu ubana n’ubwandu yatawe n’umugore bamaranye igihe nubwo batabyaranye. Amaze kuzahara, yabuze ubwishyu bw’inzu yabanagamo n’abakalani bagenzi be, maze ajya kuba mu kizu kidasakaye. Ni icyumba na salo irimo ubwiherero, inzu yose irarangaye, biragoye kwemera ko aha ari muri Kigali nziza abahanzi bahora birahira.

Nta kurya nta kunywa kuko nta kirwaza, n’imiti yafataga bayisanze munsi y’ibiryamirwa yarabaye ifu. Kwinjira muri iyi nzu bisaba gupfuka umunwa ntuhumeka, kubera umunuko w’iyi WC itapfundikiye, yemwe hari n’abakiza kwihagarika muri salo ye kuko adahari kandi hadakinze.
Nyuma y’ukwezi kurenga muri ubu buzima, abaturanyi bakomeje gutabariza uyu mugabo ngo atazabapfira mu maso. Nk’uko bitangazwa n’umwe mu baturanyi, ngo yatungwaga n’agakoma bamuzaniye, agasombe cyangwa akaneke.
Abaturanyi bagiye inama yo kumwohereza iwabo mu ntara y’amajyepfo, ariko umujyanama w’ubuzima wa hafi aho asanga bidakwiye, ahamagaza Imbangukiragutabara bamujyana ku bitaro bya Kibagabaga.
Umujyanama w’umuzima ati, “nta wifuza umurambo aho ari, apfiriye aha byaba ikibazo, ariko nanone kumujyana iwabo agapfirayo tumutesheje amavuriro ashoboye sibyo”.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uyu mugabo ngo yaba akomoka muri za Nyakizi mu cyahoze ari Butare. Uwitegereje uko yinjizwaga mu modoka kuri uyu wa gatanu tariki 12 ukwakira, avuga uko yabibonye. Ati, “dore yateruwe n’abantu bane, abaganga binjiye basesera muri ibi bibati, batitaye ku munuko w’iyi W C, uranabona ko n’abandi baza bakanyara hano muri salo ye kuko hadakingwa”.
Nubwo umujyanama w’ubuzima yahamagaye ambulance, ngo nta bwishyu bwayo bwari buhari, yemwe nta na mituweli uyu mukalani yagiraga. Ati, “natanze bitanu nari mfite, ubwo ibindi abaganga nabo birwarize. Twamwishyuriye mituweli, ubwo baraba bamuvura kugeza igihe izatangira gukorera. Gusa nta n’umurwaza afite, kuko umugore babanaga yamutaye akajya gushaka undi mugabo I Gikondo”.
Hirya yaho gato, muri iyi Nyarugenge igendwa n’abifite kandi, muri uyu murenge wa Muhima, habonetse umuntu waguye mu cyumba cy’amashanyarazi (cabine). Ni umugore bavuga ko yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe, abandi bakavuga ko yari aje kwiba amatsinga, umurambo uracyasuzumwa ngo abone gushyingurwa.



