Uganda: Kanye West n’umugore we biswe amazina y’amagande

Sangiza iyi nkuru

Ibiro bya Perezida Yoweri Museveni wa uganda, bivuga ko yahaye umuraperi Kanye West uheruka kwiyita ‘Ye’ mu kwezi guheze, izina ry’ikigande, Kanyesigye bisobanura “Ndizeye”.

Perezida Museveni yahaye n’umugore we, Kim Kardashian, izina Kemigisha, bisobanura “ufite imigisha y’Imana”.

Uyu muryango wa Kanye West wishimiye aya mazina wiswe na Perezida Museveni, ubwo yabakiriraga mu biro bye ndetse nabo bakamugenera impano y’inkweto.zo kwambara za ‘Sneakers’

Perezida Museveni yabatangarije ko Uganda ari iya bose, ati “Hano niho ubuzima bw’abantu bwatangiriye, n’abazungu baturuka hano”.

Kanye West yatangaje ko yishimiye kugenderera Uganda, by’umwihariko ngo akaba yatangarije Perezida Museveni ko yifuza gushinga ishuli rikomeye ry’ubukerarugendo, rizafasha urwego rw’ubukerarugendo atari mu gihugu cya Uganda gusa ahubwo no mu karere kose ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

M2 M3 M4 M7 1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *