Ibintu byatunguranye bikanababaza Abanyarwanda benshi ni ibura ry’indirimbo yubahiriza igihugu ya Guinée
Conakry n’iy’U Rwanda, Rwanda Nziza ubwo umukino wahuzaga aya
makipe y’ibihugu mu mupira w’amaguru wari ugiye gutangira.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukwakira, 2018 kuri sitade Regionale i Nyamirambo ubwo abantu bari bitabiriye uyu mukino bahagarukaga biteguye kubahiriza indirimbo z’ibihugu byombi maze zikabura.
Ibi bikimara kuba Rwanda Nziza yaririmbwe n’abaturage mu majwi y’uruvange kandi y’igihogere y’abakecuru, abasaza, abasore n’abana mu rwego rwo kugira ngo umuhango urangire.

Ku rundi ruhande, Abakinnyi b’ikipe ya Guinée
Conakry n’ababaherekeje na bo birwarije baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo.
Nk’uko umunyamakuru wa Radiyo y’igihugu yabivugaga, ni ibintu byatunguranye kubona indirimbo z’ibihugu zibura bityo ibijyanye n’imitegurire niba nta kibazo cy’ikoranabuhanga cyabayeho byaba bikemangwa.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Twakwibutsako aka gashya kabaye mu gihe uyu mukino wo guhatanira itike yerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera mu wacaga ku masheni (channel) mpuzamahanga nka CANAL+ndetse na Super Sports
Iki kibazo cyo kubura kw’indirimbo y’igihugu mu mikino mpuzamahanga si ubwa mbere kibaye kuko tariki 20 Werurwe 2012 indirimbo yubahiriza igihugu ya Libya yarabuze kuri Stade Amahoro mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2014.


