Umuherwe Zari Hassan yashyizeho umunyamategeko ( avocat ) ushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano yagiranye na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri, muri ayo masezerano yo gufatanya kurera, uyu mugabo akaba yemerewe gusuura uyu mugore n’abana ariko ntibararane.
Ibi bibaye nyuma yaho, ngo Diamond atubahirije amasezerano bagiranye yo gusuura abana be muri Afurika y’Epfo buri kwezi, aho babana na nyina.
Zari Hassan afitanye abana babiri na Diamond, baza basanga abandi batatu yabyaranye na Ivan Ssemwaga wapfuye umwaka ushize, bose bakaba babana na nyina muri Afurika y’Epfo. Diamond akaba afite inshingano ntakuka zo gusuura abana be.
Umwe mu nshuti za hafi za Zari, aganira na GlobalPublishers, yagize ati “Diamond ategetswe kujya muri Afurika y’Epfo buri kwezi, ni ibyo asabwa n’itegeko agomba kubahiriza, ibi bikurikiranwa n’umunyamategeko wa Zari washyizweho ngo akurikirane iyubahirizwa ry’amasezerano bombi (Zari & Diamond) bagiranye ajyanye no kurerana abana babyaranye”.
Uyu muhanzi w’icyamamare, ngo asabwa kubahiriza aya masezerano, yayica agakurikiranwa biciye mu nzira y’inkiko, ati “yabwiwe ko atagomba kubura ku munsi wo gusuura abana, kabone nubwo yaba ari mu bitaramo ntagomba kubiburira akanya. Ayo masezerano kandi asaba Diamond kutararana mu cyumba kimwe na Zari, agomba kurara mu cyumba gitandukanye n’icye (Zari) mu nzu imwe cyangwa se akajya kurara ahandi ashaka muri hoteli”.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Iki kinyamakuru gitangaza ko ubwo Diamond yabazwaga iby’aya masezerano, atigeze ayahakana, gusa ngo yirinze kugira byinshi ayavugaho. Akaba yarabibajijweho nyuma y’iminsi mike ngo Zari aciye amarenga ko atigeze asuura abana be.
Aho yagize ati “Kabone n’ubwo abana wabagenera impano zihenze zirimo n’amafaranga ariko n’urukundo rw’umubyeyi ni urwibutso kuri bo rw’urukundo rw’umubyeyi”.
Zari na Diamond batandukanye nk’umugabo n’umugore ku wa 14 Nyakanga 2018, umunsi wahariwe abakundanye, mu myaka igera kuri itatu bari bamaranye, bari bamaze kubyarana abana babiri.



