Kenya: Umupadiri arashinjwa gutera inda no kuyikuramo

Sangiza iyi nkuru

Umupadiri muri Kiliziya Gaturika mu gihugu cya Kenya arashinjwa gutera inda umukobwa uri mu myaka 20 bakabyarana, no gufasha undi kuyikuramo nyuma yo kuyimutera.

Umupadiri wakoreraga muri Paruwasi ya Kiambaa muri Githunguri, mu ntara yo hagati muri Kenya, avugwaho ko mbere yo kwimurirwa ahandi yateye inda umukobwa w’umwe mu bakirisitu b’iyi paruwasi bakabyarana umwana w’umuhungu.

Bamwe mu batangabuhamya batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara bavuga ko uyu mukobwa wabyariye umuhungu umupadiri yari mu myaka 20.

Bavuga ko uyu mupadiri uri mu myaka 30 yajyaga iwabo w’uyu mukobwa agiye gusengera se wari urwaye akaba ari nabwo yamuteye inda.

Umwe mu bakirisitu yagize ati: “ Padiri buri gihe yazanaga ibintu byiza birimo ibyo kurya buri uko yasuraga se w’umugore wari urwaye iwabo .”

Nubwo bimeze gutyo, ababyeyi n’umuryango w’uyu mukobwa banze kugira icyo bavuga kuri iki kibazo, ndetse bamwe bibaza ukuntu aya makuru yageze mu itangazamakuru.

Aba baragira bati: “ Twababajwe n’uko itangazamakuru ryabonye amakuru. Turabizi ibintu byinshi bizavugwa kuva padiri yari umushyitsi uhoraho mu rugo rwacu ,”

Iyi nkuru dukesha The Standard ikomeza ivuga ko uyu mupadiri yoherejwe gukorera mu kigo ngororamuco cyitiriwe Papa Yohani Paul wa II ahitwa Murang’a. Uyu mupadiri kandi arashinjwa gufasha undi mukobwa gukuramo inda nyuma yo kuyimutera, aho ngo yishyuye 40,000 by’amashilingi ya Kenya ngo ikurwemo.

Undi mukirisitu kandi avuga ko uyu mupadiri hari umuyoboke yirukanye mu kiliziya amuziza kumubuza kuvugisha abakobwa be. Uyu mubyeyi akaba ngo yaremerewe kugaruka mu kiliziya haje umupadiri mushya uyu ushinjwa amaze kwimurwa.

Uyu mupadiri ngo wamaze imyaka 3 muri iyi paruwasi ya Kiambaa, avugwaho kuba yaribasiraga abana b’abakobwa bakiri bato by’umwihariko abakiga mu mashuri yisumbuye. Ngo aba bakobwa yabajyanaga mu nzu ye yubatse mu kibanza cya kiliziya akabasambanya.

Amakuru akavuga ko uyu mupadiri ngo yateguraga iminsi mikuru ya hato na hato iwe yarangiza agahata abo bana b’abakobwa inzoga kugirango abone uko abashora mu bishuko.

Abandi bakirisitu bo nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, banahamya ko uyu mupadiri yatongozaga n’abagore bubatse. Umuyobozi wa Kiambaa, Stephen Mwaniki, nawe akaba avuga ko hari byinshi byavuzwe kuri uyu mupadiri ariko bitoroshye kubyemeza kuko nta kirego kiragezwa kuri polisi.

Ku rundi ruhande ariko, kuri iki Cyumweru gishize Padiri James Gichuru w’aha Githunguri yatangaje ko ibivugwa kuri uyu mupadiri birimo gukorwaho iperereza

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *