Umuhanzi Chris Brown yasabwe ko yareka kongera gukundana na Rihanna kugira ngo umubano we na Drake wongere ube nta makemwa nk’uko babyumvikanye.
Imwe mu nshuti za hafi za Chris Brown yavuze ko nyuma yaho kuwa 12 Ukwakira 2018 aba bombi bemeranyije kongera kuba inshuti, bemeranyije kandi ko muri bo uzasubirana na Rihanna azaba yishe ubushuti bafitanye.

Yagize ati” Chris yiteguye kurangiza amakimbirane afitanye na Drake.Umuntu wenyine ushobora kwangiza iyi ntambwe yatewe ni Rihanna”
Uyu yakomeje atangariza Hollywoodlife dukesha iyi nkuru ko ubu Drake na Chris Brown bubuye imishinga ikomeye bari bafitanye mbere yo gutangira kurebana ay’ingwe bitewe na Rihanna.
Ati” Drake na Chris ubu barimo gutegura imishinga minini gusa bagahuzwa n’uko aba bombi bamaze kubyara. Chris afite Royalty w’imyaka ine mu gihe Drake afite Adonis wavutse mu 2017. Chris amuri imbere gusa niwe uzajya amugira inama”

Tubibutseko Chris na Drake batacanaga uwaka kuva mu 2013 ubwo Drake yatangiye gukundana na Rihanna. Ibi byabaje Chris bari baratandukanye maze umunsi umwe barwanira mu kabari kitwa W.i. P mu mujyi wa New York amacupa atangira kuvuza ubuhuha.
TMZ yatangaje ko umurinzi wa Chris Brown,Patrick Stickland yavuze ko yakiriye ubutumwa bwa Drake bwishongora kuri Chris amubwira ko yamutwaye umugore kuva ubwo intambara irarota byinshi birahangirikira.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma ” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]


