Uburusiya: Impanuka y'indege yahitanye abantu 62

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira iryo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2016, Indege yari itwaye abantu 55 n’abashinzwe kuyikoramo 7 yakoze impanuka ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Rostov-on-Don mu Burusiya.
Nk’uko bitangazwa ba BBC, ngo abenshi muri aba 62 bapfiriye muri iyi mpanuka ni Abarusiya, iyi ndege yo mu bwoko Boeing 737 yari ivuye Dubai ikaba yari yageregeje kumanuka biranga kubera ikirere cyari kimeze nabi.
Ubwo yageragezaga kumanuka ubugira kabiri, ngo yari imaze kuzenguruka mu kirere amasaha asaga 2, imanutse ihita ishwanyagurika ifatwa n’inkongi y’umuriro
Abashinzwe iperereza mu Burusiya bakaba batangiye iperereza bareba niba iyo ndege nta kindi kibazo yari ifite cya tekinike cyangwa niba ari uburangare bw’umupilote.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *