Nkusi Aimé Didier yiteje imbere abikesha ikoranabuhanga yitoje afite imyaka 10
Nkusi Aimé Didier, umusore ufite imyaka 20 y’amavuko akaba arangije amashuli yisumbuye muri MEG (mathematic, Economics and geograpy) akomeje kwiteza imbere abikesha ikoranabuhanga yitoje ubwo yari agifite imyaka 10. Aganira na Bwiza.com, yatangaje ko yatangiye gukoresha mudasobwa ubwo yari mu kigero cy’imyaka 10, atangira akunda gukina ya mikino abana bakinira kuri mudasobwa no kuyireberaho Filme […]
Umunyarwenya Kansiime Anne yavuze umunsi yasambaniyeho bwa mbere
Kansiime Anne usanzwe umenyerewe mu rwenya, yahishuye ko yatakaje ubusugi ubwo yigaga mu mwaka wa 2 wa kaminuza ahita anazinukwa gushaka undi muhungu bakundana kugeza ubwo yarushingaga. Avugira kuri Radiyo imwe yo mu gihugu cya Uganda ari naho uyu mukobwa akomoka, yatangaje ko mu bukumi bwe yari ashamadutse, ariko atazi iby’imibonano mpuzabitsina nyuma ageze muri […]
Ibintu 10 Col.Kadhafi wishwe urw’agashinyaguro azahora yibukirwaho n’Abanyalibya
Gaddafi wayoboye Libya imyaka 41 yakoze byinshi bitandukanye birimo gushaka guhuza Afurika ikaba Leta imwe. N’ubwo yishwe atarakigeraho hari byinshi yagezeho ari nabyo akeshi byamenyekanishije icyo gihugu kugeza magingo aya. Ku ngoma ya Kadhafi: 1.Buri muturage yabaga mu icumbi rye Igitabo cya Gaddafi yise Green Book, yasohoye mu 1975 mu ngingo zari zikubiyemo hari iyavugaga […]
Umusore w’imyaka 16 yahembwe kumarana ukwezi n’umugore ukina film za Porno
Mu mujyi wa Moscow mu Burusiya, Ruslan w’imyaka 16 yakinnye umukino kuri murandasi (Internet) abona amanota adasanzwe ahembwa kuzamarana na Makarova usanzwe akina Filme z’urukozasoni (filme Pornographique). Uyu musore ukiga mu mashuri yisumbuye akimara gutsinda uyu mukino nibwo yabwiwe ko atsindiye igihembo cyo kumarana n’uwo mugore ukwezi kose muri Moscow Hotel. Nk’uko Ruposters yo mu […]
Intambara ya III y’isi ngo yaratangiye !
Umuhanuzi w’Umufaransa Michel de Notre Dame uzwi ku izina rya Notradamus yavuze ko isi izagira intambara 3 zikomeye avuga ibizaziranga zose. Muri izo ntambara 3 ebyiri zarabaye naho iya gatatu yo iri kuba nk’uko ibimenyetso biyigaragaza byatangiye kwigaragaza. Notradamus yavutse ku itariki ya 14 Ukwakira 1503 ahitwa Saint Remy de Province mu Bufaransa. Yitabye Imana […]
Kirehe: Abarobyi banywaga ibiyobyabwenge bakanguriye abandi bantu kubireka
Bamwe mu bakora umwuga w’uburobyi mu ruzi rw’Akagera bo mu karere ka Kirehe baretse gutunda, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga ndetse n’ibindi, bakanguriye ababikora kubireka, ahubwo bakagira uruhare mu kubirwanya. Abo barobyi ni Ntakirutimana Evariste uri mu kigero cy’imyaka 42 y’amavuko, akaba atuye mu kagari ka Kabuga, ho mu murenge wa Musaza na Nzeyimana […]
Ibibazo 6 umukobwa ashobora kubaza umuhungu mbere yo kumwemerera urukundo
Mu gihe umukobwa akiri wenyine ntawe bakundana, aba yifuza ko yabona uwo umusore biyumvanamo bakaryoherwa n’ubwo buzima, iyo bagize amahirwe yo kubigeraho usanga cyane cyane batazi ibibazo bashobora kubaza abasore mbere y’uko binjira mu rukundo. 1.Ni iki uteganya mu minsi iri imbere? Iyo umukobwa wese yiteguye kwinjira mu rukundo agomba kubanza akumva imigabo n’imigambi umusore […]
RDC: Jean Pierre Bemba ese azarekurwa ku itariki 21/03 cyangwa azagumishwa mu gihome ?
Harabura iminsi 2gusa ngo urukiko Mpanabyaha rwa La Haye ngo rurekure Jean Pierre Bemba umwe mu bahoze barwanya ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila. Ese nyuma yo kurekurwa RDC izemera ko asubira mu buzima busanzwe cyangwa azashakirwa ibyaha nk’ibyabaye kuri mugenzi wari umurwanyi Ituri. Gusa ngo aramutse yemerewe gusubira mu buzima busanzwe byahindura isura ya Politiki […]
Uburusiya: Impanuka y'indege yahitanye abantu 62
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira iryo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2016, Indege yari itwaye abantu 55 n’abashinzwe kuyikoramo 7 yakoze impanuka ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Rostov-on-Don mu Burusiya. Nk’uko bitangazwa ba BBC, ngo abenshi muri aba 62 bapfiriye muri iyi mpanuka ni Abarusiya, […]
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC intsinzi mu irushanwa nyafurika
Mu gihe ikipe ya Police FC ikomeje imyiteguro yo gukina umukino wo kwishyura na Vita Club Mokanda yo muri Congo, mu mikino yo guhatanira igikombe cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup),abakinnyi basabwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana guharanira ibyiza, bityo bakazarangiza iminota 90 y’umukino begukanye intsinzi.Yabibasabye ubwo […]
Burundi: Leta yatangiye gusaba inkunga amabanki yigenga
Mu gihe bivugwa ko igihugu cy’u Bubiligi, Umuryango w’Ubumwe bw’i Bulayi n’abandi baterankunga bahagaritse inkunga bageneraga igihugu cy’u Burundi, ubu inzego nyinshi za leta zatangiye kubura ubushobozi bwo gukomeza imirimo yazo. Zimwe mu nzego za leta zatangiye kubura ubushobozi bwo gukora zitangira ibikorwa byo kujya gusaba inkunga mu mabanki yigenga. Urugero rutangwa n’urw’ikigo cya leta […]
Sterling ukinira Man City yikomye nyina bikomeye amugereranya na Jose Mourinho
Raheem Sterling ukinira Manchester City yise nyina umubyara Jose Mourinho nyuma yaho amunengeye ko atajya atsinda nk’uko byagakwiye. Sterling kwita nyina Mourinho, ahanini yabitewe n’uburyo uyu mutoza atajya akunda gushima ahubwo akanenga cyane abisanisha n’uko nyina aherutse gushyira igitekerezo ku rubuga rwa Instagram rw’uyu musore avuga ko adakina uko bikwiriye. Mu gihe uyu musore yavaga […]
RDC : Ingabo za FARDC zirukanye inyeshyamba za ADF NALU i Beni
Ingabo za RDC ( FARDC) mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2016 nibwo zabashije kwirukana abarwanyi ba ADF NALU muri Kivu ya ruguru.ni nyuma ibitero ingabo za FARDC zabagabye ibitero. Ibyo bitero byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu mu duce twa Tungudu na Opira muri Territoire ya Beni […]
U Rwanda rwungutse umusaruro wa miliyari 442 mu 2015
Raporo y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda (Gross Domestic Product, GDP) mu 2015 wiyongereyeho miliya 442 z’amafaranga y’u Rwanda, ahwanye na 6.9%. Icyo kigo gitangaza ko, hashingiwe ku biciro byo ku isoko muri iki gihe, mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda Umusaruro mbumbe w’u Rwanda ungana na miliyari 5,837 ukaba wari uvuye […]
Desire Luzinda uzwiho amafoto y’urukozasoni ngo ntashishikajwe no gushaka umugabo
Umuhanzikazi Desire Luzinda ukomoka muri Uganda wagiye umenyekana cyane kubera amafoto ye y’urukozasoni, kuri ubu yatangaje ko nta kimwirukankana cyatuma ahita ashaka umugabo. Uyu muhanzi avuga ko yagiye asabwa kurongorwa n’abagabo benshi bo muri Uganda akabahakanira ko igihe kitari cyagera cyo kubyinjiramo. Abicishije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati: “ nta kinyirukankana, nta kintu […]
Dore uko intumwa 12 za Yesu zapfuye
Ku mwaka wa 33 muri iki gihe cyacu nibwo Yesu Kirisitu Umwana w’Imana yapfuye abambwe ku musaraba. Urupfu rwe rwategetswe na Pilato wari ufite ubwoba ko ashaka kumusimbura ku butegetsi. Kuva icyo gihe habaye itotezwa ry’intumwa ze 12 kugeza ubwo zose zipfuye. Dore uburyo zishwe urupfu rubi. Duhereye kuri Yuda Isikariyota nyuma yo kubona ko […]
Cibitoke: Habonetse icyobo cyahambwemo umuntu wishwe aboshye
Mu gihe bitangazwa ko mu Burundi hari ibyobo byinshi byahambwemo abantu bagiye bicwa mu mvururu zihamaze iminsi, kuri ubu habonetse igihambwemo umuntu wishwe aboshye amaguru muri zone ya Cibitoke, mu gisagara ca Bujumbura. Amakuru yatanzwe n’umwe mu bishyikirije inzego z’umutekano, akaba yatangaje ko mu Cibitoke ku muhanda 13 hari icyo cyobo gihambyemo abantu, bakaba bashakishije […]
Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu
Mu rwego rwo kubahiriza umwanzuro wafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13, Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu. Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama yasojwe ku itariki 13 Werurwe wasabaga inzego zose z’ubuyobozi gufatanya mu kurwanya iki cyaha. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police […]
Impinduka muri Guverinoma: Abayobozi bakuru ba Migeprof bayikuwemo
Hashize iminsi mike Bwiza.com ivuze ko muri guverinoma hashobora kuba impinduka zishingiye ku guhindura bamwe mu baminisitiri. Ubu Minisiteri yatangiriweho ni Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango aho Minisitiri yasimbujwe naho Umunyamabanga uhoraho yoherezwa mu yindi Minisiteri. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rivuga ko Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame ashingiye ku bafasha ahabwa […]