Ibibazo 6 umukobwa ashobora kubaza umuhungu mbere yo kumwemerera urukundo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe umukobwa akiri wenyine ntawe bakundana, aba yifuza ko yabona uwo umusore biyumvanamo bakaryoherwa n’ubwo buzima, iyo bagize amahirwe yo kubigeraho usanga cyane cyane batazi ibibazo bashobora kubaza abasore mbere y’uko binjira mu rukundo.
1.Ni iki uteganya mu minsi iri imbere?
Iyo umukobwa wese yiteguye kwinjira mu rukundo agomba kubanza akumva imigabo n’imigambi umusore afite bityo bikamufasha kumwigaho ukumva urwego rw’imitekerereze ye, akenshi iyo yakwiyumvishemo aba ashaka ko umubwira ko nawe umufite mu migambi yawe, ko mwazabana.
2.Ni iki uhora wibuka mu buzima?
Kubaza umusore ikintu atazibagirwa ukamenya uko ugomba kumwitwaraho ushingiye kuri byo, bikaba akarusho akubwiye ibyo akunda cyangwa ibyo yanga, ibyo bigufasha guhora umwubaha ukanamuba hafi igihe mwinjiye mu rukundo nyirizina.
3.Ni iki ushaka kugeraho cy’ibanze mu buzima?
N’ubwo byaba ari ubwa mbere waba ushaka kwinjizwa mu rukundo n’umusore, ntutinye kumubaza icyo kibazo, ntiwaba uhubutse kuko bijyana no kumenya ikintu kidasanzwe ateganya ku buryo mwafatikanya muramutse mwinjiye mu rukundo kikabafasha
4.Ukunda gusoma ibitabo
Icyo kibazo gikunzwe kubazwa n’abakobwa bajijutse kandi bazi akamaro ko kuba bakundwa n’abasore bafite intumbero,kuba umukobwa yabaza umusore ko akunda gusoma ntibivuze ko aba ashaka abanyamashuri ahubwo baba bifuza uwakunguka ubumenyi bwa buri munsi.
ikindi kandi bizatuma amenya ubwoko bw’ibitabo akunda gusoma bimuheshe kumumenya neza dore ko umusomyi wese akunda gusoma ibitabo bijya cyangwa bisa n’ibyo atekereza.
5.Ni iki kigutera imbaraga mu buzima?
Kubaza umusore ikimutera ingufu mu buzima si bibi kuko bifasha kumenya icyo yisangamo cyane ndetse n’uruhande rw’intege nke ze , iyo atakubeshya biragufasha kumenya uko wamutwara.
6.Ni he wishimira kuba uri?
Ntutinye kubaza umusore icyo utekereza na gato ukeka ko yabifata nabi,igihe umubajije ahantu akunda kuba ari cyangwa akunda kujya, nabyo biri mu bigufasha kumenya icyo akunda n’icyo yanga n’uwo ari we.
Abagore cyangwa abakobwa bajijutse bakanasobanukirwa akamaro k’urukundo n’ibo usanga barambana n’abasore bakundana, kuko baba babisanzuyeho bitewe no kubanza kubabaza bimwe muri ibyo bibazo bityo bakaryoherwa n’ubwo buzima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *