Intambara ya III y’isi ngo yaratangiye !

Sangiza iyi nkuru

Umuhanuzi w’Umufaransa Michel de Notre Dame uzwi ku izina rya Notradamus yavuze ko isi izagira intambara 3 zikomeye avuga ibizaziranga zose. Muri izo ntambara 3 ebyiri zarabaye naho iya gatatu yo iri kuba nk’uko ibimenyetso biyigaragaza byatangiye kwigaragaza.
Notradamus yavutse ku itariki ya 14 Ukwakira 1503 ahitwa Saint Remy de Province mu Bufaransa. Yitabye Imana kuya 2 Nyakanga 1566 ahitwa i Salon de Province mu Bufaransa.
Ahanura kuri iyi ntambara turimo yavuze ko abayisilamu bazahangana n’abanyabulayi ndetse anavuga ku mubano w’abayobozi b’abarabu n’u Burusiya.

is
Abarwanyi ba Islamic State ngo bafite gahunda yo gukwirakwiza ingengabitekerezo yabo mu isi yose

Ugenekereja yashatse kuvuga ubucuti buri hagati y’u Burusiya bwa Vladimir Putine na Siliya ya Bashar Assad. Mu bindi yahanuye ni intambara y’abatsimbaraye ku idini barwana bakoresheje ibitero by’iterabwoba bigabwa bahanganye ku banyabulayi. Yanavuze kandi ku ntambara y’amabuye izwi ku izina rya Intifada.
Isesengura ry’iki gihe
Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Jacques Chirac mu ntambara yo kurwanya Saddam Husein yanze kwifatanya na George Walker Bush wemezaga ko nibafatanya bagatsinda Saddam ndetse agakurwa ku isi ibitero by’iterabwoba bizahita bihagarara.
Nyamara Chirac we yarabyanze avuga ko ahubwo nibaramuka bateye Saddam bakamwica ibitero by’iterabwoba biziyongera ku buryo bizarenga Irak bigakwira isi yose.
Icyo gihe Bush yagabye ibitero kuri Saddam ndetse aranamwirenza ariko nyuma y’aho ntiyigeze agira amahoro na gato kugeza ubwo avuye ku butegetsi kuko intambara z’iterabwoba aribwo zarushijeho kwiyongera.
N’ubwo abazungu bikangata bavuga ko bafite imbaraga zo kurwanya ibitero by’iterabwoba barananiwe burundu ndetse ibi bitero biri mu byambere bikomeje kubarwaza umutima.
Nitwavuga ku ntambara z’ibyihebe bya Al Shabab, Islamic State, Al Qaeda, Boko Haram n’indi mitwe igenda ivuka ku isi ngo tuyirangize muri aka kanya gato dufite.
Dusesenguye ibibera ku isi twavuga ko intambara ya gatatu y’isi yose yatangiye ishingiye ku myumvire y’idini ( Abakilisitu n’Abayisilamu), ariko ku buryo bushingiye ku butagondwa ( extremisme)gusa.
nostradamus
Nostradamus ibyo yahanuye byose byamaze gusohora

Uwahoze ari Perezida wa Nigeria Good Luck Jonathan yabajije Aboubacar Shekawu uyoboye Boko Haram icyo yifuza akareka kwica inzirakarengane muri Nigeria.
Yamushubije ko ashaka ko Leta ya Nigeriya igendera ku mahame y’idini ya Islam. Ibi Good Luck Jonathan yarabyanze avuga ko bidashoboka.
Intagondwa za Kisilamu zashinze imitwe y’iterabwoba itandukanye ariko uvugwa cyane ni uwa Islamic State ukomeje gushinga imizi muri Aziya na Afurika aho bibasira abadasenga Imana bavuga ko ari iy’ukuri Allah bakabica kandi bakigisha abayoboke babo ko uwishe utemera Imana yabo abihemberwa ako kanya.
Ngo biturikirijeho ibisasu bikica abantu ngo ibyo barabihemberwa bakabwirwa ko byabaye mu bushake bw’Imana mu gihe abakirisitu bo babifata nk’ubujiji bushingiye ku butagondwa buhengamiye ku idini.
Izi ntagondwa za Islamic State ziherutse gutangaza ko zigiye kugaba ibitero ku isi hose mu rwego rwo kwihimura ku banzi bose b’Imana. Mu gihe bakora ibi abazungu nabo amanywa nnijoro babasukaho ibisasu n’amabombe ariko ntibabarimbura ahubwo abayoboka iyi dini nibwo barushaho kwiyongera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyakindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *