Ibintu 10 Col.Kadhafi wishwe urw’agashinyaguro azahora yibukirwaho n’Abanyalibya

Sangiza iyi nkuru

Gaddafi wayoboye Libya imyaka 41 yakoze byinshi bitandukanye birimo gushaka guhuza Afurika ikaba Leta imwe. N’ubwo yishwe atarakigeraho hari byinshi yagezeho ari nabyo akeshi byamenyekanishije icyo gihugu kugeza magingo aya.
k
Ku ngoma ya Kadhafi:
1.Buri muturage yabaga mu icumbi rye
Igitabo cya Gaddafi yise Green Book, yasohoye mu 1975 mu ngingo zari zikubiyemo hari iyavugaga ko buri muturage cyangwa umuryango bagomba kuba bifitiye inzu bwite itishyurwa, ibyo byari byaragezweho.
2.Kwiga no kwivuza byari ubuntu
Ku butegetsi bwa Gaddafi nta munyeshuri waheraga mu rugo ngo ni uko yabuze amafaranga y’ishuri ikindi kandi nta warwaraga ngo arembere mu rugo yabuze amafaranga yo kwivuza ahubwo yahitaga avurwa ndetse niyo uburwayi bwabaga bwananiranye mu gihugu yajyanwaga kwivuza hanze ku buntu.
3.Gaddafi yazanye gahunda yo kuhira imyaka
Mu gihe Gaddafi yari ku butegetsi nta mapfa yigeze atera n’ubwo ari mu butayu, kuko yahise ashyiraho gahunda yo gucukura imiyoboro ijyana amazi mu bihingwa, iyi gahunda yatumye ashimirwa binasakara hafi ku isi yose ari we babikesha.
4.Ubworozi n’ubucuruzi bw’amatungo byari ubuntu
Umuturage wese washakaga kwinjira mu bikorwa byo korora yahabwaga urwuri, inzu n’ibyatsi by’amatungo ndetse akanahabwa imiti yokuvura ayo matungo, byose kandi ku buntu.
k1
5.Iyo umugore yabyaraga yarahembwaga
Abagore babaga babyaye vuba bitabwagaho bagahabwa ibyangombwa byose umubyeyi akenera ngo arusheho kwita ku mwana nta mbogamizi agize.
6.Umuriro w’amashanyarazi wari ubuntu
Libya ikiyoborwa na Gaddafi buri muturage wese yari yemerewe gukoresha umuriro w’amashanyarazi uko ashaka nta kiguzi, bikabafasha kwinjiza amafaranga menshi bakuye mu bicuruzwa bimwe na bimwe bisaba ingufu z’amashanyarazi.
7.Ibikomoka kuri peterori byari ku giciro gito
Libya ku ngoma ya Gaddafi ntiyigeze ihura n’ikibazo cy’ibikomoka kuri Petrol kuko ubwayo yari yihagije aho buri muturage yishyuraga amafaranga make cyane kandi bakanasagurira ibindi bihugu byo ku migabane itandukanye ku giciro gito.
8.Gaddafi yazamuye ireme ry’uburezi
Mbere y’uko Gaddafi ajya ku butegetsi abanya-Libya bize babarirwaga kuri 25% amaze kugera ku butegetsi yahise yubaka amashuri abanyeshuri bigira ubuntu kugeza ubwo uburezi bugeze kuri 75% kandi kaminuza zigenga zishyuzaga amafaranga y’ishuri ntizarengaga 25%
9.Libya yari ifite Banki yayo bwite
Libya ni cyo gihugu ku isi cyari gifite Banki yacyo kigengaho ku buryo yatangaga inguzanyo ku baturage nta nyungu kandi nta mwenda w’amafaranga yari ifitiye ibindi bihugu nk’uko ibihugu byinshi usanga bifite imyenda bihabwa n’ibindi bihugu bikomeye.
10.Ifaranga rya Zahabu
Mbere y’uko umujyi wa Tripoli usenywa ngo na Gaddafi yicwe, yari yaratangiye kugerageza uburyo Afurika yakoresha ifaranga rikoze muri Zahabu no gushyiraho Leta Zunze Ubumwe za Afurika mu rwego rwo kwigobotora ubukoroni bushingiye k’ubukungu n’igitugu cya hato na hato cyo ku yindi migabane.
Nyuma y’uko uyu mugabo agera kuri byinshi akanafatwa nk’intwari ya Libya na Afurika muri rusange,ntibyakuyeho ko yaje kwicwa urw’imbwa avumbuwe mu buvumo nyuma yo guhigwa bukware n’umutwe w’inyeshyamba.
Gaddafi yavutse 7 Kanama 1942 yicwa taliki 20 Ukwakira 2011.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *