Umusirikare wa Uganda w’imyaka 38 y’amavuko, ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2018, yatwikiwe mu nzu ye y’ibyatsi (Ikigonyi) ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate yatangaje ko uyu musirikare wishwe yitwaga Private Swalleh Waka Bakali akaba wari mu basirikare babarizwa muri batayo ya 307, y’i Burameizi, muri District Kanungu.
Maate akomeza avuga ko iyi nkongi y’umuriro yafashe inzu ye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira iryo ku wa Gatatu, gusa ngo bakaba bataramenya icyaba cyayiteye.
Nk’uko chimpreports ibitangaza, ngo bagenzi ba Bakali, batangaza ko yari afite ikibazo cy’ubusinzi ndetse yananyweye itabi cyane, umurambo we ukaba wajyanwe mu kigo cya gisirikare i Mbarara, ukaba ugomba gukorerwa isuzuma.


