Ingabo z’u Rwanda (RWABAT-2) ziri mu butumwa bw’ amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), kuwa Gatatu, itariki 22 Mata 2026, zakoze igikorwa cyo kuvura abaturage ku cyicaro cy’Akarere ka Boali, Sous-Prefecture ya Boali.

Muri iki gikorwa, abarwayi barenga 174 basuzumwe indwara zitandukanye kandi banahabwa imiti nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo ibinyujije kuri X.

Umuyobozi w’Akarere ka Boali, Bwana Youskou Camille, yashimye iki gikorwa, anashimira RWABAT-2 ku bufasha batanze n’ubufatanye n’abaturage.



