Perezida Nkurunziza arahamya ko ibitero bigabwa i Burundi bituruka mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Nkurunziza w’u Burundi arasaba inzego z’umutekano gukaza umutekano ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, avuga ko ibitero bitandukanye byagabwe ku butaka bwabo, bituruka ku bw’u Rwanda.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku wa Mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018, mu Ntara ya Muyinga, Site ya Masaka, muri Komini Butihinda, Perezida Nkurunziza yasabye inzego z’umutekano kurikanura.

muyingaIntara ya Muyinga Perezida Nkurunziza yavugiyemo ko ibitero bigabwa i Burundi bituruka mu Rwanda, ni imwe mu Ntara eshanu z’u Burundi (Cibitoke, Kayanza, Ngozi na Kirundo) zikora ku mupaka w’ibi bihugu byombi, abahatuye akaba aribo asaba ku ikubitiro kuba maso.

Yagize ati “Abanya-Muyinga ni mwebwe mwegereye ahangaha, uko muhora mwirindiye umutekano,… abanzi ntabwo bifuza ko mutera imbere, mubimenye, mwarabonye ibyo twabonye 2014, mu 2015 twarabibonye, 2016 twarabibonye, ntiduca ku ruhande mu Rwanda murahazi, hari n’abateye baciye mu Cibitoke, abateye baciye mu Kabarore n’ejo bundi baciye muri Congo, bamennye amaraso harya…, barya bose bavaga mu Rwanda”.

Perezida Nkurunziza arakomeza asaba inzego z’umutekano kongera imbaraga mu cyo yise ‘bwikube inshuro zirindwi gusumba uko zakoraga’ kugira ngo zihagarike ibyo bitero yita ibituruka mu Rwanda.

Ati “Bisabwa rero ko uno munsi, amakomite y’umutekano muyakomeza, akore inshuro zirindwi kurusha uko mwakoraga, muzitire ibyuho byose umwanzi yameneramo kuko duteye imbere ntabwo anezerwa, namaze kubibona, komite z’umutekano, igisirikare, igipolisi,… guhera uno munsi cyane cyane muri kano karere no ku mbibi zose, cyane cyane urubibi u Burundi buhana n’u Rwanda na Congo, muhashyire ingufu inshuro zirindwi gusumba izari zihari”.

Arakomeza abatangariza ko imbere h’u Burundi ari heza by’umwihariko ko bagomba kuba maso, bakamenya ahari icyuho hose ngo umwanzi yacamo.

Mu gihe Leta y’u Rwanda ntacyo yari yavuga kuri ibi Perezida Nkurunziza arushinja, kuva mu mwaka wa 2015, ubwo imvururu zishingiye kuri politiki zatangiraga muri iki gihugu, Leta y’u Burundi yagiye ishinja u Rwanda kuziba inyuma.

Izi mvururu zari zakuruwe n’ukwiyamamaza kuri manda ya Gatatu kwa Nkurunziza abaturage batavugagaho rumwe, uko imyigaragambyo yabaga, bamwe barishwe, abandi barafungwa, ibihumbi by’abaturage birahunga.

Leta y’u Burundi mu gihe yatungaga agatoki u Rwanda, abayobozi batandukanye bw’u Rwanda bagiye babihakana bivuye inyuma, ko nta nyungu n’imwe u Rwanda rwakura mu guhungabanya umutekano wabwo nk’igihugu cy’igituranyi.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *