Kirenga Safina yavuze impamvu Nicole agiye kubana n'uwahoze ari umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa filimi nyarwanda ukunzwe n’abatari bake, Kirenga Saphine,  yatangaje ko ari we wahaye uburenganzira Sebera Eric bahoze bakundana banitegura kubana, bwo gukundana na Nicole ukina muri filimi y’uruhererekane izwi nka City Maid.

safina2
Aha Kirenga yari ahararanye na Eric, ibyo gutandukana muri bo nta wabiteganyaga

Bijya gutangira, Kirenga Safina yakundanaga n’umusore witwa Eric Sebera, ndetse uyu musore yari yaranambitse impeta ya fiyansayi, Seraphine. Icyo gihe yapfukamye imbere y’inshuti ze amusaba kuzamubera umugore, undi nawe aramwemerera.

Nyuma yo kumwambika impeta iteguza ubukwe bwabo, bagumye kujya basohokana mu birori bitandukanye ubona ko Kirenga Safina ahora agaragiye Sebera Eric wari waramwihebeye.

Nyuma y’umwaka amwambitse impeta hategerejwe ubukwe, amaso y’abakunzi babo ahera mu kirere kugeza ubwo bitangiye guhwihwiswa ko Eric Sebera yaba yikundanira na Uwineza Nicole ukina muri City Maid. Nubwo byavugwaga Kirenga yakomezaga kubitera umugongo abyamaganira kure avuga ko atari umukobwa wo guterwa gapapu.

Inkuru yaje kuba kimomo ubwo umwe mu bakinyi ngenderwaho muri filimi ya City Maid uzwi nka Nikuze yagize isabukuru y’amavuko maze Uwineza Nicole akitabira ibi birori agaragiye Sebera Eric ndetse ubona ko bahuje urugwiro. Kuri iyi nshuro nabwo Kirenga yahakanye ko Sebera Eric akiri uwe kandi ko kuba ari kumwe na Nicole (Mama Beni ) nta kibazo abibonamo.

save the date
Uwari umukunzi wa Kirenga agiye kwibanira na mama Beni wo muri City maid

Mu minsi ishize nibwo Sebera Erica na Nicole Uwineza basohoye impapuro zimenyesha itariki ubukwe bwaba bombi buzabera, ibi bizwi nka (Save the Date) itariho Kirenga ahubwo iriho Uwineza Nicole bishimangira neza ko ibyo Kirenga yavuga yigiza nkana yari azi ukuri nkuko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Magic Fm ku mugoroba wo ku wa 17 Ukwakira 2018.

Yagize ati”…icyo cyaha ukimusibeho, Ninjye watanze uburenganzira kugira ngo bakundane, umusore [yavugaga Sebera Eric] yarambwiye ati ‘birashoboka ko twakundana [aha yamubazaga Nicole]? ndamubwira nti ‘niba umwiyumvamo nta kibazo “.

Kirenga Safina yabajijwe uko byari kugenda iyo aramuka amwangiye ko bakundana, maze Kirenga ahamya neza ko umusore yari kubihagarika. Ati”..Birashoboka wenda ku bw’icyubahiro ampa cy’ibihe twagiranye n’uburyo twakundanye, birashoboka ko yari kujya ahandi kugira ngo atambangamira”.

Sebera Eric wambitse Kirenga Saphine impeta yamenyekanye mu muziki wo mu Rwanda ubwo yari umujyanama (manager) wa Rafiki Coga mu myaka ya 2007 na 2008. Safina we yatangiye umwuga wo gukina amafilime ahagana mu 2010 atangirira mu yitwa amapingu y’urukundo, gusa yaje kwamamara ubwo yakinaga muri filimi y’uruhererekane ya Seburikoko.

Kirenga Saphina yari ameranye neza na Eric mbere yo gukubitwa Gapapu
urukundo rwari ruryoshye
safina na mamabeni
Uwo bahuje akazi akaba n’inshuti y’akadasohoka amutwaye umugabo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *