Nyuma yaho U Rwanda rufata umwanya wa 47 mu kurwanya ruswa ku Isi rukaza no ku mwanya wa 3 muri Afurika rushobora kuzongera kuza mu myanya ya mbere ku rutonde rwa Transparency International rwo muri 2018 rusanzwe rugaragaza uko ibihugu bikomeje kurwanya ruswa ku rwego rw’ Isi.
Beni, Nigeria ndetse na Kenya nabyo byatangiye gushyirwa mu majwi ko bishobora kuzagaragara mu bihugu byateye intambwe ishimishije mu kurwanya ruswa kubyuryo nabyo bizafata imyanya myiza ku rutonde rutegerejwe muri 2018.
Muri raporo ya International Transperency 2017, ibi bihugu byari mu myanya yo hagati usibye ko ubuyobozi bwaje guhagurukira ruswa bumaze kubona ko ari imbogamizi ikomeye ku iterambere rya Afurika, nk’ uko byatangajwe na Les Pharaons.
Kuva Nairobi ukagera I Abuja unyuze I Cotonou byagiye bigaragara ko hari abayobozi bakuru bo mu nzego z; ubutegetsi bagiye bisanga mu butabera baryozwa kunyereza imitungo ya Leta.
Aba bayobozi banyereza imitungo yakagombye kubuka ibihugu bagenda bashyirwa mu majwi n’ abatavuga rumwe na Leta k’ ubutanye n’ itangazamakuru ndetse na sosiyete sivile muri rusange.
- Rwanda
Muri iki gihugu k’ ubufatanye bw’ inzego zose, bimaze kumenyerwa ko Ubutegetsi bwiyemeje guhagurikira icyorezo cya ruswa ,kuko bwagiye bufata ingamba zikomeye ku bantu bahamijwe n’ iki cyaha cya ruswa harimo gufungwa ndetse no kwamburwa imitungo/
- Nigeria
Mu rwego rwo kurwanya no guca burundu ruswa, Perezida wa Nigeria, Mahamadu Buhari yabujije abayobozi bakekwaho ruswa gusohoka mu gihugu mu guhangana n’ iki cyorezo.
Kuri ubu muri Nigeria hasohotse urutonde rw’ abayobozi bakuru 50 bari gukorwaho iperereza ndetse batanemerwe kurenga imbibi.
Perezida Buhari akigera ku butegetsi muri 2015 yasezeranyije abaturage ko azarwanya ruswa icyo anarega uwo yasimbuye Goodluck Jonathan gusahura igihugu mu rwego rwo hejuru.
- Benin
Benin yafashe umwanya wa 95 mu bihugu byamunzwe na ruswa 2017,ariko kuva Patrice Talon yimikwa kuba Perezida muri Mata 2016 yashyizeho politiki igenzura imitungo ya Leta ijyanye no guhangana n’ abaryi ba ruswa.
Kuva Talon yatangira iyi nzira yo guhashya ruswa mu gihugu cye, bamwe mu badepite bamaze kwamburwa ubudahangarwa bari bafite ndetse n’ abandi b’ abayobozi bakuru mu nzego za Leta bari gukurikiranywa n’ ubutabera.
Muri abo bakomeje gukurikiranywa harimo abaminisitiri, abasirikare n’ abapolisi bakuru benshi bahoze bakorana bya hafi na Perezida Boni Yayi.
Iyi mpinduramatwara niyo yatumye Banki Nkuru y’ Isi itangaza ko ubukungu bwa Benin bwazamutse kugeza kuri 6%.
Nubwo ibihugu bya Nigeria na Benin bivugwa ko bikomeje kuba abanyeshuri beza U Rwanda na Kenya byasabwe kurushaho guhangana n’ icyorezo cya ruswa , nk’ uko tubikesha inkuru ituruka muri Transparency International.
- Kenya
Muri Kenya kuwa 29 Kanama 2018, Visi Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga, Philomena Mbete Mwilu yisanze mu butabera aregwa kwitwaza umwanya we akanyereza imisoro.
Evans Kidero wahoze ari Guverineri w’ Umujyi wa Nairobi, Umuyobozi wa Sosiyete ya Leta ishinzwe Gari ya moshi (Kenya Railways) ndetse n’ Umuyobozi wa Sosiyete y’ igihugu itanga amashanyarazi bose bari mu nkiko bakurikiranyweho ibya bishamikiye kuri ruswa.
Nibwo bwa mbere mu mateka ya Kenya Perezida Uhuru Kenyatta atangiza ku mugaragaro urugamba rwo kurwanya ruswa, nk’ uko biherutse gushimwa na Banku Nkuru y’ Isi ndetse na Transparency International.
Ibihugu bya Nigeria, Benin, Kenya ndetse n’ U Rwanda bishobora kuzatera imbere ku rutonde rwa Leta z’ ibihugu byarwanyije ruswa kurusha ibindi, nk’ uko bisanzwe bitangazwa muri raporo Transparency International.
Kugeza magingo aya, niba muri 2017, ibihugu bya Bostwana, Seychelles, Cap Vert n’ U Rwanda byakomeje kuza mi myanya wa mbere mu kurwanya ruswa ni uko byagerageje gukorera mu muco no kubaka uburyo buboneye mu icunga ry’ imari ya Leta.
Â


