RDC: Jean Pierre Bemba ese azarekurwa ku itariki 21/03 cyangwa azagumishwa mu gihome ?

Sangiza iyi nkuru

Harabura iminsi 2gusa ngo urukiko Mpanabyaha rwa La Haye ngo rurekure Jean Pierre Bemba umwe mu bahoze barwanya ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila. Ese nyuma yo kurekurwa RDC izemera ko asubira mu buzima busanzwe cyangwa azashakirwa ibyaha nk’ibyabaye kuri mugenzi wari umurwanyi Ituri. Gusa ngo aramutse yemerewe gusubira mu buzima busanzwe byahindura isura ya Politiki muri RDC.
Nanone kandi abayoboke be babona iturufu yo kurisha kuko uwo munsi wajya ufatwa nk’umunsi mukuru uzajya wizihizwa buri mwaka n’abayoboke be.
Kuva yakoherezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye (CPI) mu 2008, abayoboke be bashinje uru rukiko ko ifungwa rye ari ikinamico yakinwaga na La haye na Perezida Kabila.

abacamanza
Bamwe mu bacamanza ba CPI La Haye mu gihe urubanza rwa Jean Pierre rwaburanishwaga

Mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza itsinda ry’urukiko rya CPI ryasobanuriye imikorere na politiki y’uru rukiko basobanura uburyo birinda kubogama no guharanira kugaragaza ukuri nyako mu manza zabo.
Byari biteganyijwe ko ku itariki ya 21 Werurwe 2016 Jean Pierre Bemba agomba kurekurwa nyuma mu gihe yaba ahamijwe icyaha cya kabiri cyangwa agizwe umwere ku byaha byombi ashinjwa.
Aramutse agihamijwe yakatirwa igifungo cy’imyaka 5 mu gihe we amaze muri gereza ya CPI hafi imyaka 8 Uko byagenda kose Jean Pierre Bemba agomba kurekurwa kuri iriya tariki yavuzwe haruguru kuko icyaha cya mbere cyo yakigizweho umwere hakaba hasigaye icyaha cya kabiri kitagize icyo gitwaye.’
CPI ivuga ko uko bizagenda kose Jean Pierre agomba kurekurwa uwaba atemeye irekurwa rye akajurira yaba Leta ya RDC cyangwa we ku giti cye. Mu gihe haba habayeho ubujurire Jean Pierre Bemba azakomeza gufungwa kugeza igihe atsindiye ubujurire.
jp bemba
Jean Pierre Bemba Ese azarekurwa cyangwa azagumishwa mu nzu y’imbohe?

Abasesengura Politiki ya RDC bavuga ko leta iyobowe na Kabila ishobora gufata icyemezo cyo kujurira bigatuma Jean Pierre Bemba aguma muri gereza. Ngo ibi byatuma Kabila agira agahenge k’undi muntu umurwanya kandi ufite ingufu.
Mu gihe yaba arekuwe nanone ingufu z’abamurwanya zakwiyongera kurusha izo yari asanganywe. Niyo mpamvu bivugwa ko azakora iyobwabaga akajuririra iki cyemezo.
Jean-Pierre Bemba yafunzwe na CPI azira ibyaha bibiri yakekwagaho.
Icyaha cya mbere yaregwaga cyari ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoreye mu gihugu cya Centrefrique hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.
Iki cyaha cyo yakigizweho umwere akazagisomerwa ku mugaragaro ku itariki ya 21 Werurwe 2016.
Ikindi cyaha yarezwe nacyo azasomerwa kuwa mbere n’icyaha cyo gutera ubwoba abamushinja kugira ngo bahagarike kumushinja. Iki cyaha yarezwe mu 2013 aramutse agitsinzwe yakatirwa imyaka 5 nyamara muri gereza amazemo imyaka igera ku munani. Iyi mpamvu imwemerera kuba yahita arekurwa hatitawe ku gihe amaze muri gereza kuko imyaka yakatirwa iri munsi y’iyo amaze muri gereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *