Nyuma yaho Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza asabiye inzego zirebwa n’umutekabo kuba maso, bagakaza umutekano ku mupaka, aho buhana imbibi n’u Rwanda ndetse na Congo, amakuru aturuka mu Ntara ya Cibitoke avuga ko Imbonerakure n’izindi nzego z’umutekano baryamiye amajanja.
Polisi, abasirikare ndetse n’urubyiruko rw’Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi ‘Imbonerakure’ ngo nizo nzego zirimo kuzenguruka hafi n’umugezi wa Ruhwa, ku musozi wa Ruhwa muri Komini Rugombo, ndetse no mu tundi duce twa Ruce na Camakombe muri Komini Mugina.
Amakuru atangazwa na SOS/Burundi, avuga ko izi nzego zikora uburinzi ku manywa ndetse na nijoro mu gihe ngo abaturage baba bikanga ko hari ibitero byabagabwaho biturutse mu Rwanda.
Perezida Nkurunziza arahamya ko ibitero bigabwa i Burundi bituruka mu Rwanda
Umuturage wo muri Ruce yagize ati “nijoro, haba hari Imbonerakure zizenguruka zifite intwaro”.
Abaturage basabwe kuzajya baba bari mu ngo zabo bitarenze saa Mbiri z’ijoro, uyu ati “Utazubahiriza ayo mategeko ngo azajya afatwa nk’urwanya Leta”.
Aya mategeko bakaba bayahabwa n’ubuyobozi, by’umwihariko ngo umwe mu bofisiye mu ngabo, akaba yarababwiye ati “turi hano ku bw’umutekano w’abaturage”.
Ku wa 8 Ukwakira 2018, ubwo Perezida Nkurunziza yari mu Ntara ya Muyinga, muri Komini Butihinda, yasabye inzego z’umutekano kurikanura. Aha yatangarije abaturage ku mugaragaro ko ibitero byose bigabwa mu Burundi bituruka mu Rwanda, aha yanongeyeho ko ikawa y’u Burundi ndetse n’amabuye y’agaciro, bisahurwa bikajyanwa i Rwanda ndetse no muri Congo. Ibi bihugu byombi (Rwanda & RDC) ntacyo byari byabivugaho.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]


