Video: Reba ubugizi bwa nabi inzego z’umutekano za Uganda zikorera abaturage

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’umutekano za Uganda zikomeje kuvugwaho ibikorwa by’iyicarubozo no gukorera bamwe mu banyagihugu ibikorwa bitari ibya kimuntu zidatinya no gukora ku manywa y’ihangu isi yose irebera nk’uko video ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ibigaragaza.

CLOBER

Usibye abaturage ba Uganda bakorerwa ibi bikorwa bibatesha agaciro mu gihugu cyabo, izi nzego z’umutekano za Uganda zikunze no kwibasira abanyamahanga biganjemo Abanyarwanda zibashinja ibyaha zitabasha kugaragariza ibimenyetso ugasanga zibata muri yombi zikabamarana iminsi zibakorera iyicarubozo n’ubundi bugizi bwa nabi bikarangira zibarekuye kuko ziba zidafite ibimenyetso by’ibyo zibafata zibashinja  zikabarekura zarabagize ibimuga.

Dpzw3SAWkAIFStC
Yusuf Kawooya watawe muri yombi nabi cyane

Kuri iyi nshuro ariko nk’uko bigaragara muri video ikomeje gucaracara, izi nzego za Uganda kuri uyu wa Kane, itariki 18 Ukwakira zafatiye umugabo witwa Yusuf Kawooya mu mujyi wa Kampala rwagati ku manywa y’ihangu zitangira kumukubitira mu muhanda abantu bose bareba.

Kanda hano hasi wihere ijisho

YouTube player

Uyu akaba yafashwe n’abagabo bagera kuri batatu bambaye imyenda ya gisivili ariko bose bafite imbunda zo mu bwoko bwa Ak-47 ari nazo bifashishaga bamuhuragura nk’abahura ibishyimbo mbere yo kumwinjiza muri tagisi itwara abagenzi bakamurengana.

maxresdefault 1 1

Uwitwa Sadab Kitatta washyize iyi video ku rukuta rwe rwa twitter abaza niba perezida Museveni akomeza guhakana ko inzego ze z’umutekano zikorera iyicarubozo abaturage , aravuga ko yumvise ko n’umuntu washyize ahagaragara iyi video ashobora kwibasirwa n’izi nzego z’umutekano, akavuga ko nihagira ikimubaho bakwiye kumenya aho bahera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *