Perezida Kagame ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwaka w’Ubucamanza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2018, yatangaje ko Abanyarwanda bifuza kugira igihugu cyuguruye amarembo.
Ni umuhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishingamategeko, Perezida Kagame akaba avuga ko Abanyarwanda bafite byinshi bifuza kugeraho, nk’intego biyemeje kugira ngo bagire igihugu cyuguruye amarembo.
Yagize ati “Abanyarwanda bifuza kugira Igihugu cyuguruye amarembo. Banifuza Igihugu gifite umutekano usesuye, aho abantu bashobora kuzigamira imiryango yabo, bakaryama bagasinzira batishisha ko hari uribwibe ibyo batunze cyangwa akabibaziza. Yanabikora akabibazwa”.
Akomeza avuga ko Abanyarwanda bafite byinshi bashaka kugeraho, kandi ko babyiyemeje, banifuza ko inzego zose zakora ibishoboka kugira ngo bigerweho, akaba avuga ko ubutabera busesuye ari mwe mu nzira zizabafasha kubigeraho.
Ati “Ntabwo icyerecyezo cyacu nk’Abanyarwanda cyagerwaho bitanyuze mu butabera busesuye no kubahiriza amategeko. Ubucamanza bwacu bufite inshingano zo kureba niba buri rwego rwubahiriza amategeko ndetse byaba ngombwa, inzego zikibutswa kuyakurikiza”.
Perezida Kagame avuga ko kongera umubare w’abagore bari mu nzego zifata ibyemezo, abakora amategeko n’ibindi, bikwiye kugira icyo bimara mu gukemura ibibazo by’umwihariko bireba abagore n’abakobwa. Ati “Ntabwo bibujije ko n’abagabo bafatanya. Byose binyura mu bufatanye”.
Umuhango wo gutatangiza umwaka w’ubucamanza wa 2018/2019, witabiriwe n’abakora mu rwego rw’ubutabera barimo; abashinjacyaha, abacamanza, abanditsi b’inkiko ndetse n’abayobozi mu nzego bwite za leta n’abahagarariye ibihugu byabo mu rwa Rwanda.
Mu mwaka w’ubucamanza wa 2017/2018, inkiko zakiriye ibirego 63 360, muri byo 65% byari bigize ibyaha byashyikirijwe izo mu gihugu hose, Urwego rw’abunzi rwagize uruhare mu itangwa ry’ubutabera buboneye aho ibirego 11,861 muri 13,919 bingana na 85% bashyikirijwe byakemuwe bitagejejwe mu nkiko.


