Umugore wanjye aratwite, ni ikimenyetso cyerekana ko mbyara- Clapton Kibonke

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya umaze kubaka izina hano mu Rwanda Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka  Kibonke yemeye ko yasezeranye n’umugore we utwite inda nkuru ndetse ahamya ko ari uburyo bwiza bwo kumenya ko umugore we abyara.

Kuwa 18 Ukwakira 2018 nibwo mu binyamakuru bikorera hano mu Rwanda ndetse no kumbuga nkoranyambaga hakwirakwije amafoto agaragaza umunyarwenya Kibonke yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mutoni Jacky utwite inda nkuru.

Mu kubazwa impamvu yo kuba yarahisemo kubanza gusezerana n’umugore we yarabanje kumutera inda cyane ko biba bidasanzwe ko umugore asezerana atwite kurwego biba bibonwa na buri wese.

Yagize ati”Umugore wanjye aratwite n’icyimenyetso cyerekana ko mbyara”

Mugisha Emmanuel Clapton wamamaye nka Kibonke mu gutera urwenya(comedy) biba akarusho ubwo yakinaga muri filme y’uruhererakane ya seburikoko kuri ubu akaba amaze kuba icyamamare hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

kibo

kibon

kibonke

logo 1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *