Perezida Kagame yifatanyije n’imbaga y’abatuye Umujyi wa Kigali mu munsi wahariwe siporo ‘Car Free Day’, akaba yagaragaye anyonga igare rya siporo.
Ni muri iki gitondo tariki ya 21 Ukwakira 2018, Perezida Kagame akaba yanyongaga igare, mu muhanda wagennwe n’Umujyi wa Kigali siporo yabereyemo, kuva Remera- Sitade Amahoro, Kimihurura- mu Mujyi wa Kigali.
Uretse Perezida Kagame wagaragaye muri iyi siporo, hari n’abandi bayobozi batandukanye barimo uw’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperence, Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba,…
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, yababwiye ati “Uko twitabira uyu munsi ntabwo bigarukira ku bugororangingo gusa. Ni umuco dukwiriye gufata ndetse no gukora ibindi bitwubaka ubwacu ariko byubaka n’igihugu.Iyo hari ibitwubatse biba byubaka n’igihugu.”
Ku wa 17 Kamena 2018, ubwo Umukuru w’Igihugu yitabiraga uyu munsi, yashishikarije Abanyarwanda bose muri rusange gukora siporo, agira ati “Birashimishije kubona uko umunsi wahariwe siporo wageze ku ntego kandi ukomeje kwitabirwa n’ibihumbi by’abantu mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose, iyo ufata neza umubiri, ubwonko nabwo bukora neza,…
Mu butumwa butangwa n’umujyi wa Kigali, uragira uti “Siporo kuri twese. Siporo ni isoko y’ubuzima. Ikaze kuri mwese”.




