Umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofonwo Opondo yatangaje ko abayobozi bo muri Leta ya Uganda batava ku myanya yabo kubera ubwoba.
Uyu muyobozi yavuze ko abayobozi bagira ubwoba bwo gutakaza imyanya n’icyo itangazamakuru rivuga bituma banga kwegura nk’uko ikinyamakuru Chimpreports kibitangaza.
Ibi Opondo yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yavugaga ku iyegura ry’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akanama k’Umujyi wa Kampala, Jennifer Musisi watangaje ko azahagarika imirimo ye mu kwezi k’ukuboza.
Ofonwo yavuze ko abantu bagira impamvu nyinshi zituma begura kandi ko ibyo Musisi yakoze ari ibintu byiza.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inkuru wazoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ati” Umuntu yegura kubera impamvu ze. Benshi muri twe nkekako batabishobora. Gusa akenshi tuba twibaza ese negure bigende bite.?”
Uyu mugabo yavuze ko amaze imyaka 19 ari umuvugizi wa guverinoma bityo ko yumva abantu bakwibaza icyabaye aramutse yeguye.


