Jay-z yiswe inkende, Chris Brown azurirwa akaboze

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko, Kelvin Pena uzwi nka ‘brother nature’ yibasiye umuraperi Jay-Z avuga ko asa n’inkende, anibutsa abantu uburyo Chris Brown yakubise Rihanna.

Uyu musore wamenyekanye cyane mu 2016 bitewe n’uburyo yegerana n’inyamaswa, mu mpera z’icyumweru yavanye ku karubanda urukuta rwe rwa twitter nyuma yaho abakunzi be bagaruye ibyo yajyaga yandikakuri twitter mu myaka ya 2012 na 2013 mu myaka yashize byiganjemo irondaruhu, imvugo zirwanya abagore, ibitekerezo by’abanazi n’ibindi.

 

Mu byo yandikaga harimo aho yavugaga ati” Jay-Z asa n’inkende” ubundi ati” Ninkura  nshaka kuba nka Chris Brown. Umukobwa w’inshuti yanjye yashaka kureba muri telefoni yanjye mu gihe ntwaye imodoka nkamukubita ibipfunsi nkamuzahaza.”

1021 brother nature instagram 2
Kelvin Pena wiyita brother Nature

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu abafana ba ‘Brother Nature’ bazuraga akaboze bagarura ibyo yanditse bikocamye.

Uyu musore Pena yamenyekanye mu myaka itandatu ishize mu mashusho yamenyekanye nka ‘Money and the deer squad’. Yakomeje kujya ashyiraho amashusho  ari kumwe n’inyamaswa kugeza ubwo yiyitaga ‘Umuvandimwe w’ibiremwa’.

1021 brother nature tweets twitter 3
Bumwe mu butumwa Pena yanyujije kuri twitter mu myaka ishize

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru gitangaza ko cyashatse kuvugana na Kelvin Pena ariko kugeza ubu ntacyo aratangaza.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *