Nyamasheke/Shangi: Barasaba ko hakongerwa ibyumba by’amashuri y’incuke

Sangiza iyi nkuru

Ababyeyi barerera mu mashuri y’incuke mu murenge wa Shangi, akarere ka Nyamasheke, bashimira  ubuyobozi bw’akarere  n’umuryango  VSO ubafasha mu burezi, bagasaba ko n’ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bike bifuza ko cyakemuaka vuba.

Ni bimwe mu byo  batangarije umuterankunga wabo akaba n’umuyobozi w’umuryango ‘Dubai Cares’, Tariq Al Gurg ubwo yabasuraga, akaba yishimiye uburyo abana bato biga mu mashuri y’incuke bafatwa.

Tariq Al Gurg yishimiye uko abana bafite ubumuga  bitabwaho by’umwihariko nyuma yo gusobanurirwa ko bigana n’abandi kandi bakitabwaho uko bikwiye.

Ababana yasuye muri uyu murenge wa Shangi biga mu byumba bibiri by’amashuri y’incuke, byuzuye bitwaye arenga miliyoni 32 z’amanyarwanda, ababyeyi babo bakaba bishimira ko abana babo bato batacyirirwa bazerera aho baboneye ishuri hafi, by’umwihariko bagasaba ko ibyumba by’amashuri byakongerwa.

Uwanyirigira Jeannette uhafite umwana yagize ati’’mu bibazo twamugejejeho harimo icyo kongera inyubako kuko ibyumba bibiri batwubakiye byonyine bidahagije, bigatuma abana bagera kuri 90 bahurira mu cyumba kimwe ntibakurikire neza, ariko byongerewe byarushaho kutubera byiza cyane”.

Ibindi bibazo aba babyeyi bagaragaje, harimo kongerera amahugurwa abarezi bakanahabwa agahimbazamusyi, ko abaturage kukabona bigorana, abafite ubumuga bagahabwa insimburangingo n’inyunganirangingo  bakabasha  kugera ku ishuri neza kandi vuba.

Tariq Al Gurg yavuze ko bagiye kubyigaho n’itsinda ayoboye bakazabaha igisubizo cyiza ati’’ twishimiye agaciro uburezi bw’abana nk’aba bahabwa muri iki gihugu kandi natwe ni wo murongo dufite, tukaba tugiye kongerera amahugurwa abarezi babo kuko utazamura ireme ry’uburezi, abarezi badafite ubumenyi buhagije, tukazakora n’ibindi byose dushoboye’’.

Umuyobozi w’akarere  Kamari Aimé Fabien yamushimiye ibyumba by’amashuri 10 y’incuke bamaze kubaka  muri aka karere kose, amusaba ko batera inkunga no mu yindi mishinga cyane cyane ubukerarugendo bushobora kuzamura abaturage benshi.

Aha arasobanurirwa imibereho yuyu mwana ufite ubumuga nimyigire ye.
Aha Tariq Al Gurg arasobanurirwa imibereho y’uyu mwana ufite ubumuga n’imyigire ye
H.E Tariq Al Gurg nitsinda rimuherekeje ari kumwe nabayobozi bakarere ka Nyamasheke.
H.E Tariq Al Gurg n’itsinda rimuherekeje ari kumwe n’abayobozi b’akarere ka Nyamasheke

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *