Abagore bo ku kirwa cya Nkombo, mu karere ka Rusizi bavuga ko bahagurukiye ikibazo cy’ubukene gikomeje kubabera inzitizi nyuma yo guhangana n’icy’ubujiji.
Ubwo itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Cyangugu binyuze mu muryango uhuza abagore b’iri torero( Mothers’union) ryashyikirizaga impamyabumenyi abagore 33 barangije amasomo yo gusoma no kwandika, bamwe muri bo baboneyeho umwanya yo kugaya ubuyobozi bubi bwabanjirije Leta y’ubumwe bwakandamije umugore wo kuri iki kirwa kugeza n’aho bumubuza kugana ishuri.
Bavuga ko kubona umugore wo ku Nkombo warangije amashuri abanza cyangawa ayisumbuye kuri iki kirwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi byari nko kubona kibonumwe.
Nakawa Agnes w’imyaka 48 y’amavuko, avuga ko yishimiye kuba agiye gusaza adaheranywe n’ubujiji yatewe n’ingoma mbi yavukiyemo itarigeze ishishikariza abana b’abakobwa kugana ishuri n’ababyeyi be batari babyitayeho, ubujiji bukaba bwari bwaramuhejeje mu bukene igihe kirekire, akanababazwa n’uko mu bana barindwi bavukanye bose nta n’umwe wigeze yiga gusoma no kwandika.
Aganira na Bwiza.com yagize ati’’mbabazwa no kuba ntaragannye ishuri kubera igihe kibi navukiyemo haba ku babyeyi banjye ndetse n’ubuyobozi bwariho butari butwitayeho. Byatumye ntiga nshaka n’umugabo utazi gusoma no kwandika biratudindiza cyane ariko Leta nziza dufite ubu iratoza buri wese kwiga, nanjye, mbifashijwe mo n’abagore ba EAR Diyoseze ya Cyangugu nzi gusoma no kwandika ndishimye cyane, ubu n’ubukene tugomba kubuhashya.’’
Umukozi w’Itorero Angilikani Diyoseze ya Cyangugu ushinzwe gufasha abagore bo kuri iki kirwa, kwiteza imbere binyuze muri mothers’union, Kabanyana Jane avuga ko bitaye cyane kuri aba bagore kubera ibibazo byinshi babasanganye birimo ubukene bukabije baterwa n’ubu bujiji.
Ati ’’tubifashijwemo n’abafatanyabikorwa bacu b’abongereza, twigishije bamwe muri bo kwiteza imbere binyuze mu buboshyi bw’uduseke,tubigisha n’indi myuga irimo n’ubudozi, ariko ntitwari kubikorera abatazi no kwandika amazina yabo.’’
Yakomeje agira ati’’ twahereye ku kubigisha gusoma no kwandika aho mu myaka ibiri tumaze kwigisha 143, abagera kuri 74 akaba ari bo twahaye impamyabumenyi kandi turakomeje kuko hakiri abagore benshi bakibaswe n’ubujiji bugira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’imiryango yabo.’’
Umuyobozi ushinzwe amategeko muri EAR Diyoseze ya Cyangugu, Rev. Sembwa Siméon yabasabye kuticarana aya mahirwe babonye bakuze, bagashishikariza n’abandi batabizi kubyiga, n’abana bato bagashishikarizwa kugana ishuri, n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo, Alain Emmanuel avuga ko muri uyu mwaka wari wahize kuvana mu bujiji abaturage 234, hakaba higa abarenga 240, akemeza ko igihe n’abataramenya gusoma no kwandika bazabimenya, uyu murenge uzarushaho gutera imbere.




