Me Ntaganda arashinja Polisi y’U Rwanda kumwima ibikoresho bye yatwaye

Sangiza iyi nkuru

Uwiyita Perezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri, Me Bernard Ntaganda avuga ko  Polisi y’u Rwanda (RNP) yanze kumusubiza ibikoresho bye byose byo mu biro yatwaye  mu rwego rw’iperereza ubwo yatabwaga muri yombi mu mwaka wa 2010.

Mu itangazo  N°010/PS.IMB/NB/2018 ryo kuwa  kuwa 23 Ukwakira 2018 Me Ntaganda yemera ko ari we warishyizeho umukono,  ntirivuga amazina y’ibikoresho byatwawe na polisi y’U Rwanda gusa ryemeza ko ari ibyo mu biro gusa.

Riragira riti” Polisi y’u Rwanda yanze kunsubiza ibikoresho byanjye  byose byo mu biro yatwaye mu 2010 ubwo natabwaga muri yombi ngakatirwa igifungo cy’imyaka ine”

Mu kiganiro kuri telefoni na Bwiza.com mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukwakira 2018, Me  Bernard Ntaganda yavuze ko ibikoresho polisi yavanye mu biro bye byabaga hafi na ‘sitade Regionale’ Nyamirambo byarimo ibikoresho byinshi gusa atubwiramo bike.

Yagize ati” Ni byinshi ariko wenda reka mvugemo bicye. Nari mfite biro ikomeye, nari mfite intebe za salle yakira abantu  hafi 250, imashini zo mu biro eshatu(laptopps) ;(iyanjye, iya secretaire generale,n’indi y’umukozi wari ushinzwe gukora za raporo, intebe zo mu biro n’izo mu ruganiririro (diva) ,televiziyo imwe, amatapi, radiyo, amacafetsiyeri,ibitabo byanjye  n’ibindi.”

Me Ntaganda avuga ko yandikiye polisi  ngo imusubize ibikoresho bye gusa ngo ishyira agati mu ryinyo kugeza ubwo yandikira Minisitiri w’Ubutabera na we akamubwira ko yandikiye polisi ayisaba raporo ariko ikaba itaramusubiza.Kuri ubu Ntaganda yadutangarije  ko agiye kugana inkiko.

“ Mu ibarwa nandikiye  Minisitiri navugaga ko ntibatampa ibikoresho byanjye nzagana inkiko. Navuganye n’uwitwa Maurice anyizeza ko azabikurikirana ndaheba. Ndasaba ko amategeko yakurikizwa ngahabwa ibikoresho byanjye. Mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu ndaza kurega”

Muri iri tangazo kandi Ntaganda avuga ko RNP yanamwimye uruhushya rwe rwo gutwara imodoka nyuma yo kuruhinduza mu 2010 akaza gufungwa atararufata nyamara Polisi yari yaramaze kuruhindura kuko yari yaremeye kuruha umubyeyi we  ariko akaza kwitaba Imana atararuhabwa.

Ku rundi ruhande, Bwiza.com  yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu ku murongo wa telefoni ahagana 9: 11 za  mu gitondo ntibyayikundira  gusa irizeza abasomyi bayo ko izegera ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu (RNP) kugira ngo nabwo buhabwe urubuga buvuge ku byo Me Ntaganda abushinja.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Tubibutse ko Me Ntaganda Bernard yatawe muri  yombi mu 2010 agakatirwa gufungwa imyaka ine ashinjwa kurwanya ububasha bw’amategeko,gushinga no kuyobora umutwe wa Politiki mu buryo bunyuranyije n’amategeko,kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranyije n’itegeko,guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Yaje gufungurwa mu 2014 nyuma yo kurangiza igihano.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *