Uganda: Umugabo w’imyaka 40 yasambanyije umukobwa we w’imyaka 13

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza mu rukiko rukuru muri Uganda, Alex Ajiiji yakatiye igifungo cy’imyaka 15 uwitwa Moses Lutaaya w’imyaka 40 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko.

Moses Lutaaya yemeye icyaha atagoye urukiko ndetse aranigaya nyuma yo guhamwa n’iki cyaha cyo gusambanya umwana we w’imyaka 13 yibyariye, akaba yasabye urukiko kuba yakoroherezwa ibihano, hagendewe ku kuba atararugoye.

Umucamanza Ajiji  atangaza ko ushinjwa agomba guhanwa kugira ngo n’abandi bagabo nkawe batazabifatiraho urugero bagasambanya abana babo kimwe n’abandi bashobora gusambana ku gahato abana bato, bityo ngo akaba yasanze akwiriye gufungwa 15.

Mu gihe umucamanza ashimangira ko uyu mugabo yarenze ku nshingano za kibyeyi, aho guha umwana uburere akamusambanya, umwana wakorewe icyaha yemeje ko se yamusambanyije amaze kumuha inzoga yo mu bwoko bwa Empire Waragi, imuca intege abasha kumusambanya bimworoheye.

Uyu mwana w’umukobwa nk’uko ikinyamakuru dailymonitor kibitangaza, ngo akaba yarakorewe icyaja muri Gashyantare 2015, muri zone ya Kito, muri Matugga, mu karere ka Wakiso.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *