Abo mu muryango wa Habumugisha Vincent, umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) mu Ntara y’Iburengerazuba baratangaza ko yatawe muri yombi n’abari bambaye imyenda ya gisirikare.
Iri tabwamuriyombi ngo ryabereye mu ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Nyamasheke ahitwa Kanjongo mU mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukwakira 2018, ahagana mu ma saa moya n’igice z’ijoro.
MU kiganiro Bwiza.com yagiranye na Perezida w’iri shyaka mu gihugu, Dr Habineza Frank, kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2018, yemeje aya makuru avuga ko nawe ayabwiwe n’abo mu muryango we.
Yagize ati “Madamu wa Habumugisha Vincent, antelefonnye no naha [ahagana saa yine z’ijoro] ngo baramujyanye mu modoka y’umweru, bamukuye mu rugo, ngo abasikare bari bambaye uniforumi, batatu bafite imbunda undi afite inkoni”.
Akomeza avuga ko amakuru afite ari uko ngo yaba akurikiranweho gukwirakwiza ibihuha, ati “Mvuganye na Pascal, umuyobozi wa Green Party mu Karere ka Nyamasheke , ambwiye ko kuri polisi bamubwiye ko Vincent akurikiranweho gukwirakwiza ibibuha. Ariko Ngo nta kindi amusobanuriye”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira, avuga ko yatawe muri yombi, ariko ko ibirenze kuri ibi byatangazwa n’ urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumufite.


