Imyaka ibaye 25 Melchior Ndadaye wari Perezida w’u Burundi yishwe mu gihe we yari afite icyizere cyo guhuza abarundi, Sylvestre Uwibajije wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi akaba avuga ko biyambuye amahirwe ubwo bamwicaga.
Ku wa 21 Ukwakira 1993, ubwo Prezida Ndadaye yicwaga, uyu Sylvestre Uwibajije yari ambassaderi w’u Rwanda i Burundi, aho yageze mu mwaka wa 1992. Akaba ngo ari mu ba mbere umufasha wa Ndadaye yahamagaye amumenyesha ko bikomeye.
Ati“umugore we yarampamagaye muri iryo joro ariko ntacyo nabashaka kubikoraho, amasasu twarayumvaga, u Rwanda ntabwo rwashoboraga kumutabara kuko ntabwo rwari kwivanga mu bibazo by’u Burundi”.
Uwibajije aravuga uko yakiriye urupfu rwa Prezida Melchior Ndadaye, ati “yari inshuti yanjye rwose, u Burundi bwabonye amahirwe yo kubona Perezida Ndadaye ariko buyaca ku ruhande, byarabakurikiranye igihe kirekire, induru zaravuze mwarazibonye”.
Mu mwaka wa 1972 Ndadaye yahungiye mu Rwanda amashuri yisumbuye aba ariho ayakomereza, na kaminuza ayiga mu Rwanda muri Kaminuza Nkuru, nyuma abona gusubira i Burundi.
Ndadaye wari warize uburezi, nyuma yaje kwiga ibijyanye n’amabanki, ashinga ishyaka rya mbere rirangwa, ubwa kabiri afatanyije na bagenzi be bashinze FRODEBU,riremerwa mu 1992, nyuma aza gutorwa n’abaturage ariko abatarashaka Demokarasi y’u Burundi baramwica.
Uwibajije ati “Navuga ko Abarundi ari abantu bitesheje amahirwe koko, Ndadaye yari umuntu washakaga ko Abarundi biyunga, ibibazo by’amoko bikava mu nzira, yifuzaga ko Abarundi basangira bakava mu bibazo bari bafite,… birababaje cyane, ni agahinda, bintera ikiniga kuvuga Melchior Ndadaye,…habaye ibitambo byinshi ntabwo ariwe wenyine wishwe,…”.
Akomeza avuga ko abari bashinzwe ingabo mu gihugu ntacyo bakoze kugira ngo barinde Perezida Ndadaye kugera ubwo ahitanwa n’abari bagumutse, we yita abatarifuzaga Demokarasi.
Sylvestre Uwibajije ni umunyapolitiki, uvuga ko amaze imyaka isaga 20 aba mu Bubiligi, yabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi kuva mu 1992 kugera mu Ukuboza 1994.
Melchior Ndadaye avuga ko bari inshuti, yishwe ku myaka 40 y’amavuko, ku wa 21 Ukwakira 1993, amaze gusa iminsi 100 atowe n’abaturage ku mwanya w’umukuru w’igihugu.


