Ubuzima bukakaye yanyuzemo, inganzo ikomeye ku muhanzi San-G

Sangiza iyi nkuru

Munyanshongore Celestin uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya San-G, avuga ko nta muntu wo mu muryango cyangwa undi wese akuraho inganzo, uretse ubuzima avuga ko bukomeye yanyuzemo.

San-G ni umuhanzi nyarwanda, aririmba mu njyana ya Rap, akaba avuga ko ubupfubyi yabyirukiyemo n’ibindi bibazo yaciyemo by’ubuzima, aribyo byamuteye gufata icyemezo cyo gushyira hanze ibimurimo abicishije mu ndirimbo.

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, uyu muhanzi yatangaje ko se yapfuye afite imyaka ibiri y’amavuko, mu gihe abandi bana usanga batetera ba nyina, ngo we ntabwo yigeze amumenya.

Ati “Njyewe bitewe n’ubuzima nagiye ncamo, nibwo bwagiye muntera kumva ncaka gutangaza ibindimo, umuziki nicyo kintu nishimira, kuko ibyo nari kwishimira narabibuze [aha aravuga ababyeyi]”.

Arakomeza avuga ko umuziki umuvura ibikomere yatewe n’ubupfubyi n’ibindi bizazane yagiye anyuramo birimo no gufungwa, ati “Ababyeyi nababuze ndi muto, mama we ahari yapfuye ambyara, papa niwe wapfuye nkiri muto cyane mfite imyaka ibiri, nabayeho mu buzima butoroshye, mbese umuziki niwo umfasha kwishima ndetse no kubana n’abandi neza numva nezerewe”.

San-G avuga ko mu Rwanda umuhanzi uririmba akumva aramwishimiye ari Riderman, kuvuga ko aramutse ateye ikirenge mu cye nta pfunwe bimutera ngo kuko yamukunze kuva cyera.

Ati “Riderman niwe muhanzi numva afite injyana ishibura, iyo mvuze gushibura,… mbese niwe muntu numva ukora umuziki neza, aho ageze mpageze cyangwa nkanaharenga byaba ari iby’agaciro”.

Uyu muhanzi avuga ko nta butunzi afite buhambanye, atwara isuzuki mu mujyi wa Kigali, ayo akura muri aka kazi ke ko kumotara niyo amufasha mu buzima busanzwe ndetse no gukora umuziki, intego ye ngo akaba ariyo kugera kure hashoboka muri muzika.

Ashimira abafana be bakomeza kumuba hafi, ati “ndabasaba gukomeza kumba hafi, aho bigoramye bahambyire mbigorore, bambwire icyo bifuza ngerageze kukigeraho, mbese ntacyo nageraho nta bafite, kubera Imana namwe bafana banjye, umuziki wanjye nizeye ko uzagera kure harenze n’imbibi z’igihugu”.

Mu mwaka wa 2012 nibwo San-G yatangiye kwandika indirimbo, mu 2017 yinjira bwa mbere muri Studio ubwo yakoranaga indirimbo ‘Diamant’ n’undi muhanzi; ubu akaba afite indirimbo enye ‘Ikibasumba, Iyi si, Ni wowe na Orginal; ebyiri muri zo zifite amashusho.

Reba Video: Iyi si indirimbo ikubiyemo ubutumwa

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *