Umurambo w’umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwaga Twagirimana Elie wari utuye mu mudugudu wa Karorabose, akagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi , watoraguwe ku nkengero z’ikiyaga cya kivu mu kagari ka Kamatita gahana imbibe n’aka yari atuye mo muri uyu murenge, kugeza ubu iby’urupfu rwe bikaba bikomeje kubera abatuye utu tugari twombi urujijo n’amayobera.
Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com nyuma y’uko umurambo w’uyu musore ubonetse ku nkengero z’ikivu, bavuga ko basanze yambaye akenda k’imbere gusa, indi myenda yari yambaye yose n’igikapu yari yitwaje birambitse iruhande rwe nta kimuranga na kimwe kiri hafi aho, uyu murambo ukaba wabonywe n’abana batashyaga inkwi babwira umwe mu barobyi na we aratabaza abaturage n’ubuyobozi burahagera.

Umwe muri bo yagize ati’’ uru rupfu kugeza ubu natwe rwatubereye amayobera kuko bamwe baravuga ko yaba yishwe akajugunywa ku nkombe z’ikivu, kuko aho bamusanze uwiyahuye adashobora kuhagera, abandi bakemeza ko ari ukwiyahura, bikanavugwa ko yasanganywe igikomere munsi y’ugutwi, bamwe bakavuga ko ari icyo yaba yicishijwe, abandi bakavuga ko ngo ari ibisimba byo mu mazi byaba byamuririye mo amaze kurohama, amagambo akaba akomeje kuba menshi igihe hagitegerejwe ukuri guturuka mu bitaro bya Gihundwe aho uyu murambo wahise ujyanwa mbere yo gushyingurwa, byatuyobeye.’’
Umukuru w’umudugudu wa Karorabose nyakwigendera yabaga mo, Mukabatsinda Athanasie, yavuze ko aheruka kumubona ku cyumweru ku manywa, bakaba nta kindi kibazo bari basanzwe bamuzi ho uretse urugomo ngo yagiriraga abo babanaga, bamurega ku mudugudu, babwirwa kujya mu zindi nzego bakanga ngo adafungwa, uwo munsi ngo bakaba n’ubundi bari bamureze ku mudugudu ngo yateje akaduruvayo anakura Cash power ku nzu ayijugunya mu bwiherero ajya mu rugo rw’umuturanyi, aho nta wamenye uko yahavuye bakaba bamubonye ari umurambo aha ku kivu mu gitondo cy’uyu wa mbere.
Bavuga ko uyu musore wabanaga na nyina, murumuna we na nyinawabo kwa nyirakuru we wamaze kwitaba Imana, batazi niba ari we wijyanye aha ku kivu akiroha mo, dore ko n’igikapu yari afite nta kintu basanze mo, hakaba n’abavuga ko muri kariya gace bakunda gukekana amarozi bita gushambagiza umuntu akaba yajya kwiyahura yataye ubwenge kubera abarozi, na we bagakeka ko yashambagijwe, abandi bakavuga ko yishwe kugeza ubu bikaba bikiri amayobera.
Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem avuga ko yamenye iby’uru rupfu na we yemeza ko ibyarwo bikiri urujijo, agasaba abaturage kudakomeza kubivuga ho byinshi bagategereza ibiva mu iperereza.
Ati’’ ibyo kuvuga ko yishwe cyangwa ibindi bikekwa nta wabyemeza, kuko iperereza ritaragaragaza icyamwishe, nta n’uratanga amakuru y’ukuntu yavuye iwabo akagera aho ku kivu, nta kibazo cyo mu mutwe batubwiye yari afite, bategereza iperereza ririho rikorwa n’inzego zibishinzwe rikazagira icyo ryerekana.’’
Avuga ko badakumira abajya ku kivu, baba abajya koga, abambukira mu bwato kubera impamvu zinyuranye, n’abandi, gusa ngo abambuka n’amato basabwa kwambara imyenda yabugenewe, rimwe na rimwe ngo hari n’abahagirira impanuka bakarohama, ariko ngo si cyane.
Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.



