Ibikekwa ko bikubiye mu ibaruwa y’umweru Perezida Museveni yoherereje mugenzi we Kagame

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuri uyu wa Kane, itariki 25 Ukwakira yoherereje ubutumwa bufatwa nk’ubudasanzwe mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame,abakurikiranira hafi umubano w’ibi bihugu byombi bakomeje  gukeka ubutumwa bishoboka ko bwaba bukubiye muri iyi baruwa bivugwa ko yari iy’umweru.

Umwe mu bakurikiranira hafi iby’umubano w’ibi bihugu byombi waganiriye na  The East African avuga ko iyi baruwa ishobora kuba yarasubizaga ahubwo iyo U Rwanda rwaba rwarandikiye Uganda ibaza ibikorwa bitari byiza bikomeje kugirirwa Abanyarwanda muri Uganda.

Yagize ati” Umubano hagati ya Kampala na Kigali biragoye kuwusesengura ariko biragaragara ko utameze neza. Niba Museveni yarohereje ubutumwa kuri Kagame birumvikana ko yasubizaga ubwo yaba yarohererejwe.”

Uyu avuga ko ibyo Abanyarwanda baba cyangwa bagenda muri Uganda bakorerwa birimo gutabwa muri yombi, gukorerwa iyicarubozo no gucuzwa utwabo  byari bimaze gukabya bityo U Rwanda rukaba rutari kwicara ngo rurebere.

Ati” Kigali yagaragaje kenshi ko hari ikibazo cy’abaturage bayo bahohoterwa iyo bari muri Uganda. Nagiye numva ko habayeho ukwijujuta kw’abayobozi, ubwo rero hari igihe iki cyari igisubizo.”

The East African ihamya ko bigoye kumenya ubutumwa nyakuri bwari muri iyibaruwa uretse gukeka harebewe uko umubano w’ibihugu byombi byifashe, bigoye kumenya ubutumwa bwari bukubiye mu ibaruwa Perezida Paul Kagame yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

kagame1 703x422 1
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda,Sam Kutesa ubwo yabonanaga na Perezida Kagame Kuwa Kane w’icyumweru gishize.

Ni mu gihe kandi uhagarariye U Rwanda muri Uganda, Rtd Major Gen. Frank Mugambage yanze kugira icyo avuga kuri iyi ngingo ubwo yavuganaga na The East African nyamara bidakuraho ko  iyi baruwa yoherejwe mu gihe ibihugu byombi bikomeje kutarebana neza muri dipolomasi yabyo kubera impamvu zitandukanye.

N’ubwo bimeze gutyo, ababikurikiranira hafi bavuga ko uku kohererezanya ubutumwa ari ikimenyetso cyiza cy’uko umwuka mubi mu mibanire y’ibi bihugu byombi by’ibituranyi byari inshuti z’akadasohoka kugeza  Ukwakira 2017 ubwo byatangiraga gushinjanya kubangamirana waba ugiye gushyirwaho akadomo.

Soma: https://bwiza.com/2018/10/26/ni-iki-gikubiye-mu-butumwa-budasanzwe-perezida-museveni-yoherereje-perezida-kagame/

Uyu yagize ati”  Perezida Kagame yagiye avugana na mugenzi we Museveni ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi. Bombi bemeranyije  gukemura ibibazo bisanzwe biriho.”

Iyi baruwa kandi yoherejwe  nyuma yaho muri Werurwe 2018, Perezida Paul Kagame yabonanye na Perezida Museveni ku ngoro ye Entebbe, abayobozi bombi bagaragara nk’aboroshya ibibazo biri hagati y’ibihugu byabo ndetse bizeza ko bagiye kubishakira umuti.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Umubano hagati y’U Rwanda na Uganda watangiye kuzamba mu 2017 nyuma yaho Abanyarwanda benshi batangiye gutabwa muri yombi, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo n’inzego zishinzwe umutekano zirimo urushinzwe iperereza rya gisirikare (CMI) ruyobowe na Brig. Gen. Abel Kandiho n’urushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) ruyobowe na Rtd Col. Kaka Bagyenda bashinjwa kuba intasi.

Ni mu gihe Abatabwaga muri yombi batahwemye kuvuga ko  baba bari mu bikorwa byabo bya buri munsi nk’ingendo, gushaka akazi n’ubucuruzi muri iki gihugu.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *