Ladislas Ntaganzwa wari umaze iminsi mu maboko ya leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gufatirwa muri iki gihugu mu mpera z’umwaka ushize, yamaze kugezwa mu Rwanda nyuma y’amaszerano yashyizweho umukono hagati ya Congo na Loni. Ntaganzwa wahoze ari burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Nyakizu ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yari umwe mu bantu 9 bari bagishakishwa bakekwaho uruhare rukomeye muri jenoside.
Amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutabera wa Congo, Alexis Thambwe n’Umukozi w’Ishami rya Loni rishinzwe inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga.
Muri iki gitondo kuri iki Cyumweru ahagana saa tatu nibwo Ladislas Ntaganzwa yagejejwe ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasinye ko bumwakiriye bumuhawe n’uruhande rw’Umuryango w’Abibumbye.
Yagejejwe i Kigali yambaye inkweto z’umweru, ipantaro y’ikoboyi y’umukara n’ishati irimo amabara y’umutuku n’ubururu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




