Ubwo yizihizaga Yubile y’imyaka 25 amaze ahawe ubusaseredoti, Padiri mukuru wa paruwasi ya Katedarali ya Cyangugu mu karere ka Rusizi, Kabera Ignace yashimiwe n’imbaga y’abakirisitu ku byamuranze birimo kwitangira imbaga y’Abatutsi bari bahungiye muri paruwasi ya Mibilizi yakoreragamo mu 1994, ubwo bahigwaga ngo bicwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri ibi birori byari byitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo umukuru w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, Senateri Mushinzimana Appolinaire n’abandi, abakarisitu ayoboye bavuze ko n’ubu batumva ahantu yakuye imbaraga zatumye yemera kubabarana n’intama ze.
Muri iyi paruwasi ngo yari ahamaze amezi umunani, dore ko yari yahawe ubupadiri ku ya 1 Kanama mu 1993, agahita yoherezwa aha i Mibilizi.
Aganira na Bwiza.com,u muyobozi wungirije w’inama nkuru ya paruwasi katedarali ya Cyangugu, madame Uwibambe Joséphine, yavuze ko imyaka 25 uyu mupadiri amaze abuhawe itamworoheye kuko yaranzwe no kwitangira abababaye no gukiza ibikomere by’abanyarwanda mu ngeri zose.
Yagize ati’’ mu gihe amagerenade n’intwaro gakondo byavuzaga ubuhuha muri paruwasi ya Mibilizi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yari amazemo amezi umunani gusa, na we yahigwaga bukware n’abicanyi, ariko yakoresheje imbaraga n’ubu twibaza aho yazikuye, arengera benshi arabambutsa bajya muri Congo, abandi abashakira ibyo kurya n’amazi yo kunywa byari ingume, akavuga ko yumva yakwemera kwicwa aho gusiga intama yaragijwe mu kaga.’’
Yakomeje agira ati’’ Jenoside ikimara guhagarikwa ntiyatinye koherezwa muri paruwasi ya Mwezi aho abacengezi birirwaga bica abaturage n’abayobozi babo, ibikomere ari byinshi ibihumuriza ari bike, nyamara ntiyirebyeho ko ashobora kwicwa kandi yari agize amahirwe akarokoka Jenoside, ntiyanatinya kugarurwa i Mibilizi hari harabereye amahano na we yabayemo, agaruka komora ibikomere bari bafite, ubu bameze neza bagaruye icyanga cy’ubuzima.’’
Padiri Kabera Ignace avuga ko muri iyi myaka 25 amaze yiyeguriye Imana yababajwe na byinshi anashimishwa n’ibindi byinshi.
Ati ’’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi yanshenguye umutima cyane, ntibyari byoroshye kwitangira abandi muri icyo gihe ariko nshimira Imana yabinshoboje, ikananshoboza guhangana n’ibikomere by’abakirisitu nyuma yaho kuko bitagiraga ingano nubwo nanjye nari mfite ibyanjye nahanganye na byo, ariko na none ngashimishwa n’aho igihugu kigeze cyiyubaka.’’
Ashimira abamwumviye bakemera gusangira na we uwo muti usharira, akabasaba gukomeza kumuba hafi no kurangwa n’urukundo no kwitangira abandi mu bihe bishoboka n’ibisa n’ibidashoboka, akabonera ho kugaya abapadiri bagenzi be bijanditse muri Jenoside,aho adatinya kuvuga ko baruswe n’abapagani.
Musenyerri wa Diyoseze ya Gikongoro, akaba n’umuyobozi wa Diyoseze cya Cyangugu, Céléstin Hakizimana yasabye Abanyarwanda bose kurangwa n’ibikorwa byiza, asaba ababyeyi kwita ku rubyiruko kugira ngo no mu minsi iri imbere, hazaboneke abandi bihaye Imana b’intwari kuko ngo ubu bigenda bigorana kubabona.
Iyi paruwasi ifite abakirisitu barenga ibihumbi 25, yishimira byinshi birimo Kiliziya abakirisitu ubwabo bagiye kwiyuzuriza izatwara arenga miliyoni 200, amacumbi y’abapadiri azatwara arenga miliyoni 150 n’ibindi. Umuyobozi w’aka karere, Kayumba Ephrem akaba yasabye uyu mupadiri w’imyaka 56, gukomeza n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.





