Muhanga/Rongi: Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo barataka inzara

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Horezo uri mu mpinga y’imisozi miremire ya Ndiza, mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, barishimira igikorwa Leta yakoze cyo kubavana mu manegeka bagatuzwa aheza ariko ikibatunga ngo gikomeje kubabera ingume.

Bavuga ko izi nzu zubatswe kure y’imirima yabo ku buryo bamwe bazisonzeyemo kubera ko nta kindi bahabwa cyo kubatunga.

Horezo ni umudugudu wubakiwe imiryango 100 yakuwe ahitwa mu manengeka hahoraga hibasirwa n’ibiza bitewe n’imvura nyinshi. Ni inzu zubatswe ku buryo bugezweho. Zubatse mu bikoresho bikomeye, zirimo amazi n’amashyanyarazi. Aha kandi hashyizwe amashuri meza n’ikigo cy’ubuzima.

Abaturage bahawe inzu muri uyu mudugudu ngo barazishimiye cyane. Nzabahimana Yohani ni umwe muri bo. Yagize ati “Inzu yanjye ifite ibyumba 3 n’uruganiriro n’umusarani w’imbere mu nzu. Rwose ndishimye cyane, Leta yarakoze”..

Ku ruhande rumwe ni ibyishimo, ariko ku rundi aba baturage baratabaza. Ngo barara heza ariko ibyo kurya ni ingume kubera ko imirima yabo bayisize kure kandi bakaba nta biribwa bagenerwa byo kubatunga muri izi nzu.

Ati”Kugira ngo njye guhinga binsaba gukora urugendo rw’amasaha abiri, no kugaruka bikaba uko. Biratuvuna cyane. Ikindi ni uko iyo byeze byibwa n’abajura kuko ari kure cyane y’aho twatujwe”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rongi buganira na BBC, buvuga ko hakozwe ikihutirwaga kurushaho. Aimable Ndayisaba ni umuyobozi w’umurenge wa Rongi wubatsemo uyu mudugudu.

Yagize ati: “Ikibazo turakizi uretse ko twagombaga kubanza kurokora ubuzima bwabo. Aho bari batuye hari habangamiye ubuzima bwabo. Ubu turi gushakisha amasambu hafi y’aho twabatuje kugira ngo abe ingurane y’amasambu yabo bataye aho bimuwe hagomba guterwa amashyamba”.

Igice cy’abaturage bubakiwe ni cyo gito cyane ugereranije n’abakeneye kwimurwa. Abahawe inzu ni imiryango 100 mu gihe abakeneye kwimurwa bakabakaba imiryango 600 muri aka gace k’imisozi miremire ka Ndiza.

umud
Umudugudu wa Horezo watujwemo imiryango 100

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *