HG6NTR-bIAAwJ-K

MINALOC iremeza ko hakomeje gukorwa byinshi ngo umuturage ahabwe serivisi zinoze

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Mata 2026 Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’uturere dutandukanye baganiriye n’abadepite ku isesengura rya raporo y’ibikorwa by’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (2024/2025), yibanze ku mitangire ya serivise mu nzego z’ibanze.

Minisitiri Dominique Habimana yagaragaje ko hakomeje gukorwa byinshi kugira ngo serivise zihabwa umuturage zirusheho kumunogera harimo:

-Gushyiraho Sisiteme ‘Imibereho’ ikusanyirizwamo amakuru ku mibereho y’ingo, akifashishwa mu igenamigambi no mu gutanga serivisi ku baturage;

-Kwifashisha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, binyuze ku rubuga Irembo, Mbaza n’izindi;

-Kubaka ubushobozi bw’abakozi b’inzego z’ibanze kugira ngo batange serivise zinoze;

-Guhangana na ruswa, abaturage bigishwa ububi bwayo kandi ababigizemo uruhare bagahanwa;

-Kuvugurura gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage.

Minisitiri Habimana yemereye abadepite ko ahakiri imbogamizi mu mitangire ya serivisi zizakosorwa ku bufatanye  n’inzego zose bireba, kugira ngo umuturage ahabwe serivisi inoze kandi yihuse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *