Abakinnyi batanu bagira isoni kurusha abandi ku mugabane w’iburayi

Sangiza iyi nkuru

Abakinnyi ni bamwe  mu bantu barebwa n’abantu benshi haba ku kibuga ndetse no hanze yacyo. N’ubwo bimeze gutyo,benshi muri bo ntibabasha kwihanganira amaso ya benshi abareba.

Kuri iyi nshuro tugiye kubagezaho abakinnyi bagira isoni kurusha abandi muri Shampiyona zikunzwe ku mugabane w’I Burayi:

5. Lionel Messi

Lionel Andrés Messi Cuccittini uzwi nka Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi b’ibihangange isi ifite muri ibi bihe. Ni rutahizamu w’ikipe ya Barcelona. Uyu mugabo ngo yigirira isoni cyane kugeza n’aho yabwiye mugenzi we bakinana witwa Rakitich ati” Erega burya mba numva abantu bose bari kundeba.”

lionelmessi cropped rpelojcdt0pv1cjuqmrn3hqwk
Lionel Messi uba wibwira ko benshi bari kumureba.

Uyu mugabo ukomoka muri Argentine ntazwiho ubushurashuzi kandi uzamubona kenshi yunamye adashaka kurebana n’abantu akenshi baba badashaka kumukuraho ijisho.

  1. Sadio Mane

Uyu ni umusore ukinira ikipe ya Liverpool mu gihugu cy’Ubwongereza. Akomoka mu gihugu cya Senegali. Benshi mu bakinana na we bakunda kumwibazaho cyane impamvu nta n’inshuti y’umukobwa bari babona bari kumwe.

sadio mane premier league team of the week 28102018 1vt8onums6zif1wqmw6gy1g88q
Umunyasenegali, Sadio Mane nta mukunzi agira.

Bagenzi be bamusabye ko nibura yazajya mu cyaro iwabo akavanayo umukunzi cyane ko ngo iyo agiyeyo ajyana imizigo y’ibintu ajyaniye abaturage  b’icyaro avukamo kubera urukundo abakunda.

Uyu musore yigeze kubwira umutoza w’ikipe ye, Jurgen Klopp ati” Erega burya sinkunda ibintu bya interview.”

  1. Ng’olo Kante

Ni Umufaransa ukina hagati mu ikipe ya Chelsea, azwiho kuba akenshi aba ashyize umutima ku kazi akenshi akina yisekera.Ni umwe mu bakinnyi bagira isoni cyane kuko akenshi ntiwamubona akora ibikorwa bituma afotorwa cyane.

801980
Ng’olo Kante utajya ukozwa ibyo kwikoraho,ashishikazwa n’akazi gusa.

Ubwo ikipe y’igihugu cyabo yatwaraga igikombe cy’isi uyu mwaka, Kante ntiyigeze agaragara afata iyambere ngo na we afate ku gikombe, abandi nib o bamwibutse bati nawe akira  terura iki gikombe.

  1. Kylian Mbappe

Ni Umufaransa ukina mu ikipe ya Paris Saint Germain. Uyu musore ni umwe mu bakinnyi bakunzwe muri iyi minsi gusa akagira isoni ariko byagera  ku bakobwa bikaba ibindi.

N’ubwo muri iyi minsi ari mu rukundo na Miss France, Alycia Aylies, akenshi akunda gutanga impamvu z’uko batabonana, ko afitanye gahunda n’umutoza n’ibindi.

kylian mbappe
Kylian Mbappe utikoza guhura na Miss wamukunze

. Muri rusange ni umusore ugira isoni imbere y’abagore.

  1. Lucas Modric

Ni Umunyakurowasiya ukina hagati mu ikipe ya Real Madrid mu gihugu cya Espanye. Uyu mugabo n’ubwo ari kapiteni w’ikipe ya Kurowasiya (Croatia) ntacyo ajya avuga mu rwambariro ahubwo ngo usanga abandi nka ba Rakitich, Lovren ari bo bafashe iya mbere.

Luka Modric to Arsenal Tottenham Real Madrid 924288
Lucas Modric ni we uyoboye abandi mu kugira isoni

Iyo bamusabye kugira icyo avuga agira ati” Murandeba iki? Tujye mu kibuga dukine dushyizemo ingufu.”

Src: Radio 10

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *