Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yapfushije se wabo Eriya Riisi wari ufite imyaka 94.
Uyu musaza yari asanzwe atuye mu cyaro cya Nyakibungo,mu murenge wa Ruhunga uri mu gace kashari mu Karere ka Mbarara nk’uko itangazo ry’Umunyabanga mu biro bya Perezida, Lindah Nabusayi ribivuga.
Umukambwe Eriya Riisi ni murumuna wa se wa Museveni, Amos Kaguta wapfuye mu 2013
Biteganyijwe ko uyu mukambwe azashyingurwa ejo kuwa 3 Ugushyingo 2018 mu rugo rwe ruri Kashari.


