Rusizi: Barasaba akarere guteza imbere ibikorwa by'ubukerarugendo

Sangiza iyi nkuru

Abiga mu kigo ‘Child Care Academy’ kiri mu murenge wa Kamembe, mu karere ka Rusizi, cy’amashuri abanza, bavuga ko nyuma yo gusura ibice binyuranye by’Intara y’Amajyepfo n’akarere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba, basanga hari byinshi akarere kabo gakwiye gukora ngo kazamure ibikorwa by’ubukerarugendo.

Aba banyeshuri bavuga ko mu rugendoshuri baherutsemo  hamwe  n’abayobozi babo ,abarezi na bamwe mu babyeyi babo, bageze mu duce twinshi tw’Intara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo, aho babanje kureba zimwe mu nyamaswa n’ibimera byiza biboneka muri pariki y’igihugu ya Nyungwe, bakomereza mu karere ka Nyamagabe kureba ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere bihuje n’amasomo biga.

Bavuze ko banakomereje mu ngoro y’amateka n’imibereho y’abanyarwanda mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo aho birebeye imibereho y’abakurambere babo bitandukanye n’uko babitekerezaga, imyambarire,ubukungu,ibikoresho bifashishaga mu mibereho yabo ya buri munsi n’ibindi, ngo byatumye  bumva bashimishijwe no kureba ibyiza bitatse igihugu cyabo.

Hirwa Germaine, umwe muri  bo  yagize ati’’ twumva ‘ Visit Rwanda ‘, tukaba twumvaga  ko mu byiza birutatse  harimo inka z’inyambo, nkibaza niba zifite ukwazo ziteye ,ariko byanshimishije cyane kuzibona,  nshimira  ubuyobozi bw’ishuri ryacu n’ababyeyi  batwemereye tukaza kuzireba. Twifuzaga ko habaho n’uburyo zazanwa mu karere kacu n’abandi bakazibona kuko hari abana babyifuza ariko amashuri  yabo  ntabahe ubu buryo bwo gutembera.’’

Banavuga ko kubona urutare rwa Ndaba mu karere ka Karongi  bakanamenya uwo Ndaba bajyaga bumva bavuga uko byamugendekeye, bibaha isomo ryo kwirinda  guhemuka, bagasanga n’akarere ka Rusizi hari byinshi gakwiye gukora bikamenyekanisha.

Arengerwe Merci Alliance  ati’’ kuki tutabona n’abana b’ahandi nka Muhanga,Ruhango,Nyanza, Nyarugenge n’ahandi baza mu karere kacu kuhatemberera? Ni uko twe tudafite ibyo bareba cyangwa ni ikibazo cy’uko bidatunganijwe? Tiwfuza kubona n’abana b’ahandi baza i Rusizi kureba uruganda rwa CIMERWA,amashyuza yo mu Bugarama,ikiyaga cya kivu,umugezi wa Rusizi n’ibindi kuko natwe dufite ibyiza byabashimisha.’’

Umwe mu bahagarariye ababyeyi b’aba bana, Manirarora Gratien,asanga igitekerezo cyabo  ari cyiza cyane kuko uRwanda ari rwiza impande zose, akumva ubuyobozi  bukwiye gutunganya  byinshi biri mu karere na ko kakinjiza aturutse ku bukerarugendo.

Avuga ko ababyeyi bishimira ko abana babo batemberera ibice binyuranye by’igihugu kuko hari n’abanyamahanga baturuka I kantarange bakaza kubireba, bikaba bidahenze ugereranije n’inyungu abana  bakura mo.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel,  avuga ko akarere gashishikariza n’andi mashuri gutembereza abana bahereye ku byiza biboneka mu karere kabo, kubitunganya neza bikaba bigitekerezwa ho,ariko ko inyungu ibirimo akarere kayizirikana kandi ibishoboka byose bikorwa ngo na ko kakire abana n’abakuru benshi baza kureba ibyiza bihari.

Ni ku nshuro ya 6 abana biga muri iri shuri batemberezwa igihugu, bikaba bibafasha mu mitsindire kuko ngo ari ryo  shuri ribanza rihiga andi mu karere kose mu bizamini bya Leta, umuyobozi waryo, Pasiteri Hakizimana Felicien, akavuga ko iyi gahunda izakomeza  ikagera no mu bana b’incuke.

Bamwe mu bana ni ubwa mbere bari babonye imiterere yingoro zabami buRwanda ba kera.
Ni ubwa mbere bamwe bari babonye imiterere y’ingoro z’abami b’u Rwanda ba kera
Ibijyanye nubumenyi bwikirere na byo ngo babyigiye mo byinshi birimo nibyo babazwa mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.
Ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere na byo ngo babyigiyemo byinshi birimo n’ibyo babazwa mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *