Umuhanzikazi Rihanna yamaze gutandukana n’uwari umukunzi we, umuherwe, Jameel Hassan bitewe no kuba bose baba bahuze.
Inshuti ya hafi y’uyu muhanzi yavuze ko n’ubwo bitavuzwe cyane, kuva muri Nyakanga 2018 Rihanna yari yaratandukanye na Jameel.
Yagize iti” Rihanna kugeza ubu nta mukunzi afite. Yatandukanye na Jameel mu minsi ishize. Byatewe ahanini n’uko bombi baba bahuze,Rihanna yumvaga ko atagihabwa umwanya wa mbere mu buzima bwa Hassan. ”

Iyi nshuti ivuga ko kuba aba bombi baba bahuze byatumye Rihanna yumva ashaka undi mukunzi.
Iti” Uriya musore arahuze na Rihanna ni uko. Akeneye undi muntu mushya.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uyu Hassan Jameel ni umusore w’imyaka 31, akaba ari nawe uzazungura imitungo y’umuryango we irimo ikompanyi ikomeye ku isi yitwa Abdul Latif Jameel ikora imirimo itandukanye irimo no gucuruza imodoka zo mu bwoko bwa Toyota mu bihugu bisaga 30 ku isi.

Nyuma yo gutandukana na Chris Brown MU 2013, Rihanna ntiyongeye kugira umukunzi uhamye, dore ko yagiye avugwa mu rukundo n’abasore batandukanye barimo Leonardo DiCaprio, Cristiano Ronaldo, Karim Benzema.

Rihanna na Jameel bagaragaje ko bari mu rukundo muri Kamena 2016 ubwo bari muri Esipanye nyuma yo kumara amezi arindwi bakundana mu ibanga.


