Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi “Imbonerakure”; rurashinjwa kurya ibya rubanda, rubaka amafaranga Leta itazi.
Abaturage bo mu gace ka Kamesa muri zone ya Musaga, mujyi wa Bujumbura, bavuga ko nta muturage ushobora kugira icyo akora cy’iterambere cyangwa ngo agurishe atabanje guha Imbonerakure amafaranga.
Kubaka muri Kamesa ngo ntibyoroshye, kuhagura ikibanza byo bikaba akarusho, ngo kuko bisaba umuntu kubanza kugira icyo apfunda Imbonerakure n’ubuyobozi bwo hasi. Uwitwa J.B w’i Kamesa muri Komini Muha, yagize ati “nyuma y’igurwa ry’akarima kanjye, nategetswe kwishyura Imbonerakure ibihumbi 100 by’Amafaranga y’Amarundi”.
Ikinyamakuru Iwacu/Burundi dukesha iyi nkuru, gitangaza ko uyu J.B akomeza vuga ko iyo umuturage ashaka kubaka nabwo yakwa amafaranga, ati “Ni ay’Imbonerakure ndetse n’ibihumbi 200 FBU y’abayobozi batanu batowe mu gace”.
Iri tegeko kandi ritagira aho ryanditse mu buyobozi bw’u Burundi, ngo riba rireba uguze ndetse n’ugurishije umutungo we, bityo ngo Imbonerakure zikaba zifite abandi zishyira kuri aya mafaranga bita abashefu bazo.
Aba baturage bashinja umuyobozi muri ako gace witwa Bernard kuba inyuma y’ubwo busahuzi bukorerwa abaturage, uwitwa B.N ati “Ntabwo bishoboka kuba watangira umushingi utari wishyura, njyewe natanze ibihumbi 400 FBU, ntabwo nari gutangira kubaka ntarayishyura”.
Umuyobozi w’iyi zone, Antoine Rumenyetso arahakana ibyo abaturage bavuga, agira ati “Ibyo bavuga ni ibinyoma”.
Aba baturage bakwa amafaranga, ngo basaba inyemezabwishyu ntibazihabwe. Ubwo babazwaga amazina y’izo Mbonerakure zikora ibyo, basubije bavuga ko kubatunga agatoki ari ukwiteza ibibazo.
Bagize bati “ Kwicecekera bifasha ushaka kuzabaho igihe kirekire” undi ati “ubunwa bunwa burahanwa”. Aba baturage barasaba inzego zo hejuru cyane cyane abadepite baba baratoye ngo babavuganire, kumanuka bakabatangariza iby’aka karengane bakorerwa.


