Ahari abantu ntihabura urunturuntu. Gucana inyuma ni kimwe mu bibazo abantu basanzwe bagirana. Iyo bigeze ku bifite n’ibyamamare bifata indi ntera. Bwiza.com yabateguriye urutonde rw’abakinnyi batanu ku mugabane w’ibiurayi bagiye baca inyuma bagenzi babo bakinana.
Muri aba harimo:
5. Thibaut Courtois
Thibaut Courtois ni umunyezamu w’ikipe ya Real Madrid akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Ububiligi. Uyu mugabo yaciye inyuma Umubiligi mugenzi we, Kevin de Bryune ukinira ikipe ya Manchester City.

Byatangiye umugore wa de Bryune witwa Caroline Lijnen avumbuye ko umugabo we yikundira umugore wa Courtois, uyu mugore byaramubabaje na we ashaka kwihimura kuri de Bryune.
Caroline yafashe icyemezo cyo gusangira na Courtois maze arasinda cyane kugeza n’aho baryamanye, bityo aba yihimuye ku mugabo we, de Bryune.
4. Mauro Icardi
Mauro Emanuel Icardi uzwi nka Mauro Icardi ni Umunyarijantine w’imyaka 25 ukinira ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani. Azwiho kuba yaratwaye umugore w’inshuti ye Maxi Lopez bakinanaga wari ufite umugore witwa Wanda Nara.

Icardi yirengagije ko Wanda Nara ari umugore w’inshuti ye Lopez maze aramumutwara amugira uwe mu 2014.

Kugeza ubu, Lopez yarahiye ko adashobora guha ikiganza uwitwa Icardi n’ubwo bakina mu makipe atandukanye.
3. Jordan Ayew
Jordan Pierre Ayew ni Umunyagana ukinira ikipe ya Cristal Palace yo mu Bwongereza. Uyu mugabo mu myaka ine ishize yaryamanye n’umugore wa mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu ya Gana (Ghana) witwa Acqua Afriyie.

Umugore wa Acqua, Amanda yafashwe amajwi n’umuntu utaramenyekanye ubwo yari aryamanye na Ayew arimo kumubwira utugambo turyohereye nyuma ashyirwa kuri You Tube.
Ibi byatumye Acqua ashaka gusezera mu ikipe y’igihugu gusa nyuma aza kubireka kuko ngo n’ubundi yarabakekaga.
2. John Terry
John George Terry ni umwongereza wahoze akina nka myugariro mu ikipe ya Chelsea.Uretse kuba yaragiye avugwaho kenshi irondaruhu,guhohotera bagenzi be n’urusimbi, uyu mugabo yasenye urugo rwa mugenzi we bakinanaga, Wayne Bridge nyuma yo kuryamana n’umugore we, Vanessa Perroncel.

Ibi byatumye Wayne Bridge yanga gusuhuza Terry wari inshuti ye mbere ndetse yanga no gukinira Abongereza mu 2010
- Mezut Ozil
Mezut Ozil ni Umudage kinira ikipe ya Arsenal mu gihugu cy’Ubwongereza. Uyu mugabo mu 2014 yatunzwe agatoki na mwene wabo ukinira Levante, Christian Lell ko aryamana n’umugore we, Melanie Rickinger agendeye ku byo yabonye muri telefoni.

Lell yaje gutabwa muri yombi nyuma yo kuregwa n’umugore we avuga ko amusebya.
Src: The sportster


