Umunyamakuru yahuye n’uruva gusenya nyuma yo gufatirwa ku mugore w’abandi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru wo muri Zimbabwe aherutse guhura n’uruva gusenya aseberezwa mu ruhame nyuma yo gufatwa asambana n’umugore ufite undi mugabo. Amafoto yafashwe n’abamusebyaga yagaragaje ikarita y’akazi ye bimenyekana ko ari uwitwa Clayton Masekesa ukorera ikinyamakuru Newsday.

Amwe mu mashusho yafashwe agaragaza umugabo arimo guhatirwa kugenda akururuka mu cyondo, mu gihe abamuhataga bamusekaga bamukoba. Hari aho agera agahaguruka bakamusiga ibyondo mu maso no mu mutwe.

Iyi nkuru dukesha WWWNews ivuga ko uyu munyamakuru Masekesa ari umunyamakuru wa siporo, akaba yarafatiwe mu rugo rw’umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mutare City FC, Soul Tom, ashinjwa gusambanya umugore we.

Soul Tom nk’umuntu uziranye n’abantu benshi, yarabyifashishije babasha kujyana uwo munyamakuru ahantu hiherereye ubundi baramukosora. Nyuma y’aho video igereye hanze, igipolisi cyataye muri yombi abapolisi babiri, abasirikare babiri n’abandi bashinzwe umutekano babiri bashinjwa gukubita no gushimuta.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *