Bobi Wine yanenze abafana be bateye amacupa Bebe Cool

Sangiza iyi nkuru

Mu magambo ye bwite, nibwo bwa mbere umunyapolitiki ndetse akaba n’umuhanzi,Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yatangaje ko atishimiye abiyita abafana be bateye Bebe Cool amacupa.

Ku itariki ya 31 Kanama 2018, Abafana ba Bobi Wine bateye urubyiniro ubwo Bebe Cool yaratangiye kuririmb bamutera amacupa.

Byari mu gitaramo gikomeye cyabereye i Lugogo Cricket Oval mu Mujyi wa Kampala cyari cyatumiwemo abahanzi batandukanye by’ umwihariko n’umuhanzikazi Tarrus Riley ukomoka muri Jamaica.

Aba bafana ba Bobi Wine bahise basobanura ko bateye amacupa Bebe Cool mu rwego rwo kumwamagana bitewe ni uko asanzwe yerekana mu ruhame ko ashyigiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse akanarindwa n’ ingabo ze.

Ku ruhande rwe, Bebe Cool akimara guhura n’ iki kibazo yahise atangaza ko atazongera kugaragara acuranga kugeza ubwo azaba yizeye umutekano we.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Nyuma y’ amezi abiri, mu kiganiro na NBS, Bobi Wine yavuze ko ibyo bikorwa bigayitse cyane ndetse yanenze yivuye inyuma abafana be bibasiye mukeba we Bebe Coll.

Ibi byavuzwe mu gihe Bobi Wine ari gutegura igitaramo gikomeye yise «Kyarenga» kiteganyijwe kuzabera i Kampala kuri One Love Beach Busabala.

Bobi Wine yatangaje ko buri umuntu agomba kwisangam nubwo muri iki gitaramo hari hateganyijwe ko hazabaho umwanya w’ icyubahiro (VIP).

Iki gitaramo cya Bobi Wine kigiye kuba nyuma yaho uyu mudepite uri ku ruhande rw’ abatavuga rumwe na NRM ya Perezida Museveni aherutse gukubitwa n’ abashinzwe kurinda perezida bakamugira indembe akajya kwivuza muri Leta Zunze za Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *