Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania unashinzwe ubutwererane muri EAC, Amb. Dr Augustine Mahiga, yasabye urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zitaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (IRMCT), gukomeza gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje guhunga ubutabera.
Ambasaderi Mahiga avuga ko bibabaje kuba jenoside yarabaye muri Afurika, akongeraho ko urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwashinzwe Arusha muri Tanzania ngo ruhangane n’ibura ry’ubutabera ryaranze jenoside kandi runamenye ko itazasubira ukundi.
Yakomeje ahamagarira urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe na TPIR kongera ubushobozi mu kubaka amategeko, gushinja ibyaha no mu bindi bice bifite aho bihuriye n’ubutabera bw’inkiko zo mu gihugu no mu karere.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania akaba ashimangira ko amakuru uru rwego rubitse azakomeza kwifashishwa n’isi mu gukomeza kwiga ibijyanye na jenoside.
Ibi Ambasaderi Mahiga akaba yarabitangarije kuwa 03 Ugushyingo I Arusha ku kibuga cya IRMCT ku munsi wa 2 ufunguye w’imiryango mpuzamahanga ikorera Arusha (2nd Arusha International Organizations Open Day) nk’uko tubikesha itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara n’ubunyamabanga bukuru bwa EAC.


