merlin_148517559_27d6877a-96bb-4117-a3ee-8aa94a47b9bd-superJumbo

Trump yahagaritse operasiyo yo kohereza ingabo muri Iran mu ibanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahagaritse umugambi wari warateguwe n’igisirikare cy’iki gihugu wo kohereza ingabo ku butaka bwa Iran kugira ngo zifate ububiko bwayo bwa uranium yongerewe ubushobozi.

Trump yahagaritse uwo mugambi nyuma yo kuburirwa ko icyo gikorwa cyashoboraga guteza igihombo gikomeye ku ngabo za Amerika, no gukurura intambara ndende mu karere.

CNN ivuga ko abayobozi bakuru ba gisirikare muri Amerika bari bamaze igihe bategura operasiyo idasanzwe yo kwinjira muri Iran bagafata uranium ifatwa nk’iyakoreshwaga mu gukora intwaro kirimbuzi.

Amakuru avuga ko ku wa 19 Gicurasi 2026, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Amerika, Gen. Dan Caine, yavuye mu nama ya NATO yari yitabiriye i Bruxelles mu Bubiligi ajya ku cyicaro cya CENTCOM (Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Amerika zishinzwe Uburasirazuba bwo Hagati) i Tampa muri Leta ya Florida, aho yahawe amakuru y’ibanga ku buryo Amerika yashoboraga kwigarurira iyo uranium ku ngufu.

Abegereye ahabereye ibiganiro bavuze ko Gen. Caine nyuma yagejeje kuri Trump amahitamo yose ya gisirikare yari ateganyijwe, ariko Perezida wa Amerika aza gufata umwanzuro wo kubihagarika nyuma yo kumenyeshwa ko Iran yashoboraga kwihimura bikomeye kuri Amerika n’abafatanyabikorwa bayo.

CNN ivuga ko indi mpamvu yatumye Trump asubika uwo mugambi ari impungenge z’uko washoboraga guteza impfu nyinshi ku basirikare ba Amerika ndetse ukongera guhungabanya ubukungu bw’isi binyuze ku ihungabana ry’ubucuruzi bwa peteroli.

Bivugwa ko iyo operasiyo yari kuba ikomeye cyane kuko uranium ya Iran ibitse mu bigo bya Isfahan, Natanz na Fordow, byinshi muri byo bikaba biri munsi y’imisozi no mu miyoboro y’ubutaka ifite ubwirinzi bukomeye.

Abasesenguzi ba gisirikare bavuze ko kuyifata byari gusaba kohereza amagana y’abasirikare b’inzobere mu bikorwa byihariye ndetse bikaba byari bisa n’igitero cyo kwigarurira igihugu.

Umwe mu bavuganye na CNN yavuze ko “byari kuba bigoye cyane gushakisha iyo uranium muri iyo miyoboro yose. Byari gusaba ko Amerika yohereza nyinshi; mu by’ukuri byari kuba bisa no gutera Iran.”

Ni mu gihe kandi amakuru agaragaza ko Iran yari yamaze gufata ingamba zo kurushaho kurinda iyo uranium, harimo gufunga inzira ziyigeraho, gushyira ibisasu ku marembo y’ububiko no gusenya zimwe mu nzira ziganayo kugira ngo birusheho kugora uwo ari we wese washaka kuyifata.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *