Umunyamakuru Fidèle Kajugiro Sebalinda yapfuye

Fidèle Kajugiro Sebalinda wabaye umunyamakuru by’umwihariko kuri Radiyo Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena. Inkuru y’urupfu rwa Kajugiro yatangiye kuvugwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, akaba yasize uburwayi yari amaranye igihe. Kajugiro yamenyekanye cyane binyuze kuri Radiyo Rwanda, aho yamaze imyaka myinshi atangaza amakuru y’imikino, by’umwihariko ay’imikino y’intoki. […]
Trump yahagaritse operasiyo yo kohereza ingabo muri Iran mu ibanga

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahagaritse umugambi wari warateguwe n’igisirikare cy’iki gihugu wo kohereza ingabo ku butaka bwa Iran kugira ngo zifate ububiko bwayo bwa uranium yongerewe ubushobozi. Trump yahagaritse uwo mugambi nyuma yo kuburirwa ko icyo gikorwa cyashoboraga guteza igihombo gikomeye ku ngabo za Amerika, no gukurura intambara ndende mu […]
Umutungo wa Elon Musk wageze ku gaciro u Rwanda rwakoresha mu myaka irenga 200 nk’ingengo y’imari

Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yongeye gukora amateka nyuma yo kuba umuntu wa mbere ugejeje umutungo ubarirwa tiriyari imwe y’amadolari ya Amerika, ibintu bitari byarigeze bibaho mu mateka y’Isi. Ibi byabaye nyuma y’uko sosiyete ye ya SpaceX yinjiye ku isoko ry’imigabane (IPO), bituma agaciro k’umutungo we kagera kuri tiriyari 1.1$ nk’uko byatangajwe na […]
Icyo FIFA ivuga ku ibura ry’abafana mu gikombe cy’Isi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yasobanuye impamvu intebe nyinshi zagaragaye zitarimo abantu mu mikino ya mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma y’uko amashusho yakwirakwijwe agaragaza imyanya myinshi itarimo abafana. Ibi byagaragaye cyane mu mukino wahuje Koreya y’Epfo na Czechia wabereye muri Guadalajara muri Mexique. Nubwo amashusho yerekanaga imyanya myinshi itarimo abantu, FIFA yatangaje ko […]
Iran yahawe miliyari z’Amadolari kugira ngo ihagarike ibitero

Raporo yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru mpuzamahanga ivuga ko Leta ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yaba yarahaye Iran amafaranga abarirwa muri za miliyari z’amadolari kugira ngo ihagarike ibitero yayigabagaho mu gihe amakimbirane hagati ya Iran, Amerika na Israel akomeje gukaza umurego. Nk’uko Reuters yabitangaje, UAE yamaze kugeza kuri Iran miliyari eshatu z’amadolari ya Amerika ($3bn), mu […]
Abasirikare ba M23 batangiye gukirigita ifaranga

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko watangiye guha abasirikare bawo umushahara wa buri kwezi, mu gikorwa ugaragaza nk’intambwe nshya mu kubaka no gutunganya inzego zawo za gisirikare n’ubuyobozi mu bice ugenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru yatangajwe n’abegereye uyu mutwe avuga ko abarwanyi bato ba AFC/M23 batangiye guhabwa nibura $ 100 (Frw […]
Imvugo ya Tshisekedi ‘amatora azategereza intambara nirangira’ ihindura imibare ya Politiki n’intambara muri RDC?

Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba isibaniro ry’imirwano hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro, Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko amatora ateganyijwe mu 2028 adashobora kuba mu gihe ikibazo cy’umutekano kizaba kigihari. Iri jambo ryahise ritera impaka zikomeye muri RDC no hanze yayo. Hari abaryumvise nk’ubutumwa bwo gushyira imbere umutekano […]
Paris: Urukiko Rusesa imanza rwateye ishoti ubujurire bwa Philippe Hategekimana

Urukiko Rusesa Imanza rwo mu Bufaransa, ku wa Gatanu rwateye utwatsi ubujurire bw’Umunyarwanda Philippe Hategekimana uzwi kandi nka Biguma, rugumishaho igihano cy’igifungo cya burundu yari yarahawe nyuma yo guhamywa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aya makuru yemejwe n’abarimo Me Gisagara Richard, umunyamategeko ukorera Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa. Yanditse ku rubuga rwe […]
Vestine na Dorcas batandukanye na MIE ya Irené Murindahabi

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, batangaje ko bahagaritse ku mugaragaro imikoranire bari bamaze igihe bafitanye na MIE Empire y’umunyamakuru Irené Murindahabi. Aba baramyi mu itangazo bashyize ahagaragara, bavuze ko iki cyemezo bagifashe nyuma yo kugitekerezaho no kugisesengura igihe kirekire, bagamije gukomeza urugendo rwabo rw’umuziki mu buryo bwigenga. Bagize […]